Nyiragasigwa Eugenie w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu ishyamba yapfuye, bikekwa ko yishwe kuko yasanganwe ibikomere ku mutwe.
Ni ibyabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Karambo ho mu Mudugudu wa Karambo II.
Nk’uko amkuru dukesha IGIHE abivuga ngo uyu Nyiragasigwa Eugenie yari atuye mu Mudugudu wa Bandamiko, Akagari ka Karambo.
Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 ni bwo umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie, abakozi bo mu ruganda ruteka amavuta mu bibabi by’inturusi, ubwo barimo gukaragira ishyamba bawubonye.
Aya makuru yanemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, bubinyujijie ku muyobozi wungirije ushinzweiterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel.
Yagize ati “Urupfu rwe twarumenye uyu munsi mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, twakurikiranye maze abo mu muryango we batubwira ko yavuye mu rugo ku wa Gatandatu mu gitondo, bigaragara ko yakubiswe inkoni kuko afite ibikomere mu mutwe.”
Yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo.
Ipereza ku cyateye uru rupfu rirakomeje, ndetse hategerejwe ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.