igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rutsiro: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 27 wasanzwe mu ishyamba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rutsiro: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 27 wasanzwe mu ishyamba
AMAKURU

Rutsiro: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 27 wasanzwe mu ishyamba

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 7, 2025 2:21 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Nyiragasigwa Eugenie w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu ishyamba yapfuye, bikekwa ko yishwe kuko yasanganwe ibikomere ku mutwe.

Ni ibyabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Karambo ho mu Mudugudu wa Karambo II.

Nk’uko amkuru dukesha IGIHE abivuga ngo uyu  Nyiragasigwa Eugenie yari atuye mu Mudugudu wa Bandamiko, Akagari ka Karambo.

Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 ni bwo umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie, abakozi bo mu ruganda ruteka amavuta mu bibabi by’inturusi, ubwo barimo gukaragira ishyamba bawubonye.

Aya makuru yanemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, bubinyujijie ku muyobozi wungirije ushinzweiterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel.

Yagize ati “Urupfu rwe twarumenye uyu munsi mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, twakurikiranye maze abo mu muryango we batubwira ko yavuye mu rugo ku wa Gatandatu mu gitondo, bigaragara ko yakubiswe inkoni kuko afite ibikomere mu mutwe.”

Yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo.

Ipereza ku cyateye uru rupfu rirakomeje, ndetse hategerejwe ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Intel Milan igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2025
Next Article Abapolisi bane bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu bagejejwe imbere y’urukiko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko
May 18, 2025
Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho

RDC irifuza gukoresha drones za Wing Loong II mu bikorwa byo kongera kwigarurira ibice bya Kivu biri mu maboko ya…

3 Min Read
AMAKURU

Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi

Uyu munsi turagaruka ku ntwaro Uburusiya butunze zishobora guteza akaga isi mu gihe haba habaye intamabara ya gatatu y’isi. RS-28…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Amerika yasubukuye ubucukuzi bw’itini Walikale muri RDC

Ku wa 9 Mata 2025, sosiyete y’Abanyamerika Alphamin yatangaje ko igiye kongera gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’itini ku birombe bya Bisie,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za SADC ziri mu cyiciro cya kabiri zatashye zivuye mu Burasirazuba bwa Congo, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze umwaka n’amezi atandatu mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?