igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite igiyekwambura Kabila ubudahangarwa mu minsi 3 agakurikiranwa n’ubutabera
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite igiyekwambura Kabila ubudahangarwa mu minsi 3 agakurikiranwa n’ubutabera
AMAKURU

Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite igiyekwambura Kabila ubudahangarwa mu minsi 3 agakurikiranwa n’ubutabera

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 9:00 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Gicurasi, Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho komite tekinike igiye gusuzuma uko ubudahangarwa bw’uwahoze ari Perezida akaba na senateri ubuzima bwe bwose, yabwamburwa agakurikiranwa n’ubutabera.

Nk’uko amakuru aturuka mu nteko ishinga amategeko abivuga, ibiganiro byagaragaje imyumvire itandukanye kuri iki ikibazo ubwo cyasuzumwaga.

Abasenateri bamwe bashyigikiye ikurwaho ry’ubudahangarwa, mu gihe abandi, bashingiye ku ngingo ya 224 y’amategeko agenga Sena, bemeza ko ibyo bigomba kunyura mu matora ya Kongere.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, Sena yatangiye kuri uyu wa Kane ushize gusuzuma icyifuzo cy’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC gisaba gukuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila, perezida w’icyubahiro wa Repubulika akaba na senateri ubuzima bwe bwose.

Nk’uko amakuru agera kuri Radio Okapi aturuka mu biro bya Sena abitangaza, ngo iki kibazo kiri gusuzumwa mu ibanga, bitewe n’uburemere bwacyo cyane cyane akamaro k’umuntu uvugwa muri iyi dosiye, wahoze ari umukuru w’igihugu mu myaka 18.

Abategetsi ba Congo barashinja Joseph Kabila kuba icyitso cyangwa gushinga AFC / M23, umutwe urwanya ubutegetsi ubu igenzura hafi Kivu zombi.

Uwahoze ari umukuru w’igihugu, ubu uri mu buhungiro, akurikiranweho kandi ibyaha bikomeye: ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kwica abasivili.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakozanyijeho ku nkombe z’ikiyaga cya Albert
Next Article Uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda rugeze kure rwubakwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha

Nyuma y'uko umwe mubakoresha imbugankoranyambaga yibasiye poster Julienne ubu urwego rw'igihugu rwamaze kureba niba uyu yaba atarakoresheje amagambo agize icyaha.…

2 Min Read
AMAKURU

Moscow: U Burusiya bwizihije Intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyete ku Banazi mu birori by’akataraboneka

Ku wa 9 Gicurasi 2025, mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, habereye ibirori bikomeye byo kwizihiza intsinzi y’ingabo za Leta…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Niger: abasirikare 10 baguye mu bitero bagabweho n’inyeshyamba muri Dosso

Igitero k’iterabwoba cyagabwe mu gace ka Dosso muri Niger muri iki cyumweru, kimaze guhitana abasirikare bagera ku 10 abandi barindwi…

1 Min Read
AMAKURU

Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Seychelles, Gen. Patrick Nyamvumba, yashyikirije Perezida…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?