Kuri uyu wa Kane, Abapolisi bo muri Tanzaniya bafunze abantu babiri bakuru mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo bari mu modoka berekeza mu rukiko kumva urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka CHADEMA, Tundu Lissu, ukurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, nk’uko ishyaka ryabo ryabitangaje.
Umuyobozi wungirije w’ishyaka CHADEMA, John Heche n’Umunyamabanga Mukuru, John Mnyika, bafunzwe ubwo berekezaga ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kisutu i Dar es Salaam, nk’uko Umuvugizi w’ishyaka, Brenda Rupia, abitangaza.Rupia yagize ati: “Dukomeje kwibonera ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bw’abaturage no kugendera ku mategeko mu gihugu cyacu.”
Ntabwo tuzemerera igihugu cyacu gusubira mu mwijima w’ubwoba, iterabwoba no gukandamizwa. ”Impamvu y’ifungwa ntiyahise isobanuka kandi Umuvugizi wa polisi ntabwo yahise asubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro.
Perezida Samia Suluhu Hassan avuga ko guverinoma yiyemeje kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse yanategetse ko hakorwa iperereza ku ruhererekane rw’ishimutwa ry’abantu mu mwaka ushize, ubwo abanenga leta benshi bashimutwaga bagakomeretswa cyangwa bakicwa n’abantu batazwi.
Muri uku kwezi, Lissu wabaye uwa kabiri mu matora ya perezida aheruka mu 2020, yashinjwe icyaha cy’ubuhemu cyangwa se kugambanira igihugu kubera ijambo yavuze abashinjacyaha bavuga ko ryahamagariye abaturage kwigomeka no guhungabanya amatora ya perezida n’abadepite ateganijwe mu Kwakira.
Ntiyemerewe kwisobanura ku kirego ashinjwa cy’ubuhemu, ariko ahakana icyaha ashinjwa cyo gutangaza amakuru y’ibinyoma.
Nyuma y’iminsi, komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu yakuye ishyaka CHADEMA mu mashyaka yemerewe kwitabira amatora, kubera ko yanze gushyira umukono ku mabwiriza agenga imyitwarire mu bihe by’amatora ku gihe.Iri shyaka ryise ibi kunyuranya n’itegeko nshinga, mbere ryari ryakangishije kutazitabira amatora kugeza habaye ivugurura rikomeye muri Komisiyo y’amatora rivuga ko ibogamira ku ishyaka riri ku butegetsi.
Ibirego bishinjwa Lissu wasimbutse urupfu araswa inshuro 16 mu 2017, byatumye Perezida Samia Suluhu Hassan yongera kwibazwaho mu bijyanye no kubaha uburenganzira bwa muntu mu gihe ashaka kwiyamamariza gukomeza kuyobora Tanzania.