Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, CHADEMA, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ryamenyeshejwe aho Tundu Lissu, umwe mu bayobozi baryo, aherereye nyuma y’uko hari hashize umunsi umwe batangaje ko batakibasha batazi aho aherereye.
Lissu, ufunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, yimuriwe muri Gereza ya Ukonga iherereye mu murwa mukuru wa Dar es Salaam. Ibi byatangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa CHADEMA buvuganye n’abayobozi b’urwego rushinzwe amagereza.
Brenda Rupia, umuvugizi wa CHADEMA, yagize ati: “Turamenyesha rubanda ko Bwana Lissu yimuriwe muri Gereza ya Ukonga, kandi ubu tuzi neza aho aherereye.”
Ibirego bishya Lissu aregwa bikomeje gutera impungenge mu banyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu gihe Perezida Samia Suluhu Hassan ategereje kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora ateganyijwe mu mpera z’Ukwakira.
Nubwo Perezida Samia akunze kugaragaza ko yiyemeje kwimakaza uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza, bamwe baracyamunenga ko akora ibikorwa bitandukanye bidahuye n’ibyo avuga.
Ku wa Gatanu, CHADEMA yari yatangaje ko abayobozi b’ishyaka, abunganira Lissu n’abagize umuryango we bagerageje kumusura muri gereza aho yari afungiye kuva ku wa 10 Mata, ariko bakamubura. Icyo gihe, nta makuru bahawe ku mpamvu yo kutamubona.
Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza byatangaje ko Elizabeth Mbezi, umuvugizi wa serivisi z’amagereza muri Tanzaniya, yanze kwitaba telefone n’ubutumwa bugufi ubwo bumusabaga ibisobanuro kuri icyo kibazo.