igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 20, 2025 12:40 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, CHADEMA, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ryamenyeshejwe aho Tundu Lissu, umwe mu bayobozi baryo, aherereye nyuma y’uko hari hashize umunsi umwe batangaje ko batakibasha batazi aho aherereye.

Lissu, ufunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, yimuriwe muri Gereza ya Ukonga iherereye mu murwa mukuru wa Dar es Salaam. Ibi byatangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa CHADEMA buvuganye n’abayobozi b’urwego rushinzwe amagereza.

Brenda Rupia, umuvugizi wa CHADEMA, yagize ati: “Turamenyesha rubanda ko Bwana Lissu yimuriwe muri Gereza ya Ukonga, kandi ubu tuzi neza aho aherereye.”

Ibirego bishya Lissu aregwa bikomeje gutera impungenge mu banyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu gihe Perezida Samia Suluhu Hassan ategereje kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora ateganyijwe mu mpera z’Ukwakira.

Nubwo Perezida Samia akunze kugaragaza ko yiyemeje kwimakaza uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza, bamwe baracyamunenga ko akora ibikorwa bitandukanye bidahuye n’ibyo avuga.

Ku wa Gatanu, CHADEMA yari yatangaje ko abayobozi b’ishyaka, abunganira Lissu n’abagize umuryango we bagerageje kumusura muri gereza aho yari afungiye kuva ku wa 10 Mata, ariko bakamubura. Icyo gihe, nta makuru bahawe ku mpamvu yo kutamubona.

Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza byatangaje ko Elizabeth Mbezi, umuvugizi wa serivisi z’amagereza muri Tanzaniya, yanze kwitaba telefone n’ubutumwa bugufi ubwo bumusabaga ibisobanuro kuri icyo kibazo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside
Next Article U Buholandi bwafunze Ambasade zabwo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.  Barimo…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Burundi zishiriye mu Mirwano Ikomeye ibereye Rugezi, muri Kivu y’Amajyepfo

Mu mirwano ikaze yabereye mu gace ka Rugezi kari muri secteur ya Lulenge, mu karere ka Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Urukiko rwo muri Tunisie rwakatiye umushoramari gufungwa imyaka 66

Umusoramari Kamel Eltaief, utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umushoramari hamwe na bagenzi be b’Abanyapolitiki, abashoramari ndetse n’abanyamategeko bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi,baktiwe…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Sudani y’Epfo: Bemeye kwakira uwirukanwe ku butaka bwa Amerika nyuma y’agahimano

Sudani y'Epfo yemeye kwinjiza umuntu yari yangiye kwinjira mu gihugu, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika. Uku kwisubirako kubaye…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?