igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko
AMAKURU

Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 8:59 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe iburanisha rigomba gutangira Saa Tatu z’igitondo.

Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Ubwo Turahirwa yagezwaga ku rukiko mu modoka ya RIB, yari arinzwe n’Abapolisi bagera ku munani bari baherekeje imodoka yamuzanye.

Yari yambaye ipantalo y’umukara n’ishati y’umutuku yakozwe na Moshions, n’agapfukamunwa ku buryo bitashobokaga kubona amarangamutima ye urebeye ku isura.

Ku rukiko nta bandi bantu bari bahari usibye abanyamakuru nabo batari bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko kuko amasaha yo gufungura atari yakageze.

Hari abanyamakuru bagera kuri batanu, bafatiraga amashusho hanze y’uruzitiro rw’urukiko.

Iburanisha ry’urubanza rwe biteganyijwe ko ritangira Saa Tatu. Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burasobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we yisobanure ku byo aregwa.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uwari Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme agiye kugezwa imbere y’ubutabera
Next Article Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 8, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
May 8, 2025
Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ihuriro rya AFC/M23 ryasabye ingabo za SADC kuva mu mujyi wa Goma vuba na bwangu

Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje ingabo za SADC kugira uruhare mu gitero giherutse kubagabwaho mu mujyi wa Goma, babasaba guhita basohoka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pakistan yatangiye kugerageza ibisasu mu gihe umubano utari mwiza n’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano

Myugariro wa Rayon Sports Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano kubera impamvu z’ibitubahirizwa mu byo yemeranyije n’iyi kipe.…

1 Min Read
AMAKURU

Abarenga 400 nibo bahitanywe n’ibitero karahabutaka byo muri Sudan y’epfo

Mu bitero biherutse gukorwa n'umutwe wa RSF mu Mujyi i Darfur muri Sudani  byahitanye abarenga 400 nk'uko byatangajwe na LON Mu…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?