Igihugu cy’u Bufaransa nta ntwaro kizongera guha igihugu cya Ukraine mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya nk’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabitangaje.
Macron yabivugiye mu kiganiro na televiziyo ya TF1 ku wa Kabiri, aho yagaragaje ko u Bufaransa ntako butagize ngo bufashe igihugu cya Ukraine gusa bakaba bageze ku ihererezo ry’ubushobozi bwabo.
Yagize ati “Twatanze ibyo twari dufite byose. Ariko ntidushobora gutanga ibyo tudafite, kandi ntitwakwambura igihugu cyacu ibikenewe mu kurengera umutekano wacyo bwite.”
Miliyali 4,1 z’amadorali ya Amerika ni zo zimaze gutikirira mu bikorwa byo Ukraine intwaro guhera mu 2022, nk’uko byatangajwe na Kiel Institute. Ari na ho bamwe mu baturage bahera banenga Perezida Macron kwita ku ntambara ya Ukraine kurusha uko yita ku baturage n’imibereho y’igihugu ke cy’u Bufaransa.
U Bufaransa n’ubundi buri mu bihe bitari byiza kuko buhanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, dore ko umwenda wa Leta ugeze kuri 110% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, naho icyuho cy’ingengo y’imari cyageze kuri 5,8% mu mwaka wa 2024 kikaba cyararenze umurongo ntarengwa wa 3% usabwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni mu gihe kandi ubukungu buzazamuka ku kigero kiri munsi ya 1% mu 2025.