Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko yafunze zimwe muri Ambasade n’ibiro by’abahagarariye inyungu zayo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye, harimo n’u Burundi. Icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari iki gihugu cyageneraga serivisi z’ububanyi n’amahanga.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi mushya w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, mu ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Muri iyo baruwa, Veldkamp yagaragaje urutonde rw’aho u Buholandi bwahagaritse ibikorwa by’ababuhagarariye.
Yagize ati: “Ndifuza gufunga Ambasade eshanu n’ibiro by’abahagarariye inyungu zacu (Consulats) bibiri: Ambasade y’i Bujumbura (u Burundi), Havana (Cuba), Juba (Sudani y’Epfo), Tripoli (Libya), Yangon (Myanmar), hamwe na Consulat y’i Antwerp (mu Bubiligi) na Consulat y’i Rio de Janeiro (muri Brazil).”
U Buholandi bwatangaje ko izi mpinduka zigamije kugabanya amafaranga akoreshwa mu mikorere y’ububanyi n’amahanga, aho buri mu nzira yo kuzigama amafaranga abarirwa muri miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika.
Iki cyemezo kije mu gihe Guverinoma y’u Buholandi ifite gahunda yo kugabanya 25% by’ingengo y’imari yageneraga za minisiteri zitandukanye, harimo n’iy’ububanyi n’amahanga.
Kuba Ambasade y’u Buholandi i Bujumbura yafunzwe byatunguranye, kuko iki gihugu cyari mu ba mbere batanga inkunga nyinshi mu Burundi. Nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Banki y’Isi, mu mwaka wa 2022, u Buholandi bwahaye u Burundi inkunga ingana na miliyoni 39.9 z’amadolari ya Amerika.
Byongeye kandi, hagati y’umwaka wa 2023 na 2027, u Buholandi bwari bwemeye gutanga inkunga ya miliyoni 160 z’ama-Euro (asaga miliyari 180 z’amanyarwanda) mu bikorwa bigamije iterambere ry’u Burundi, birimo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, ubuzima bw’imyororokere, uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubaha amahirwe yo kubona imirimo.
Nubwo Ambasade i Bujumbura yafunzwe, ntabwo biramenyekana niba iyo nkunga izakomeza gutangwa nk’uko byari byasezeranyijwe, cyangwa se niba hazabaho impinduka kuri gahunda zari zari ziteganyijwe.