igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 24, 2025 11:41 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bitashoboka ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine byabera i Vatican, avuga ko bitaba byubashye ibihugu bikurikiza imyemerere y’idini rya Orthodox.

Lavrov yabitangaje ku wa 23 Gicurasi 2025, mu ijambo yavugiye i Moscow.

Yagize ati “Tekereza ibiganiro bibereye i Vatican hagati y’ibihugu bibiri by’Aba-Orthodox. Icyo ni ikintu cyatuma na Vatican ubwayo itisanzura.”

Yongeyeho ko kuba ibihugu bibiri bifite imyemerera ya Orthodox byaganirira ku butaka bwa Kiliziya Gatolika bitaba ari ibintu byiza.

Lavrov kandi yavuze ko kugeza na n’ubu hataramenyekana ahantu nyaho ibi biganiro bizabera.

Ati “Abantu benshi barimo gutekereza igihe n’aho bizabera. Nta gitekerezo dufite ubu”.

Ibi bivuze ko icyifuzo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, gishobora kudashyirwa mu bikorwa.

Meloni yari yavuze ko Papa Leo XIV, yemeye kwakira ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe u Burusiya na Ukraine bifite abaturage benshi bafite imyemerere y’idina rya Orthodox, bityo ko batabona Papa Leo XIV nk’umuntu uhamye wahuza impande zombi kandi batanahuje imyemerere.

Idini rya Orthodox rifite inkomoko mu Burasirazuba bw’u Burayi no mu bihugu birimo u Burusiya, u Bugereki, Serbia, Romania n’ibindi.

Iri dini rifite imyemerere itandukanye gato n’iya Kiliziya Gatolika n’ayandi matorero ya gikirisitu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
Next Article Ikipe y’abangavu ya APR WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Prezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal y’abagore yegukanye ‘Women Champions League 2025’
May 25, 2025
Ikipe y’abangavu ya APR WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona
May 25, 2025
U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
May 24, 2025
Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
May 24, 2025
Weasel yageze i Kigali, avuga ko agiye kwerekanwa kwa Sebukwe
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo

Perezida Donald Trump yakoze mu jisho Abanyekongo atangaza ko atazi icyo Congo ari cyo usibye kuba yumva ko abantu benshi…

3 Min Read
AMAKURU

Ngoma: Abantu 11 nibo bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye

Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?