igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUZIMA > Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
UBUZIMA

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 18, 2025 12:01 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya Texas, mu kigo cyayo cyitwa University of Texas Health Science Center, bwerekanye ko abantu basinzira amasaha menshi cyane cyane cyane abamara amasaha icyenda cyangwa arenga ku ijoro rimwe bafite ibyago byinshi byo gusaza kw’ubwonko hakiri kare, ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza neza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1853 bafite imyaka iri hagati ya 27 na 85, bwagaragaje ko gusinzira birengeje urugero bishobora kugabanya imbaraga z’ubwonko, ku buryo ubwonko bw’umuntu bugaragaza ibimenyetso byo gusaza mbere y’imyaka itandatu n’igice ugereranyije n’undi muntu usinzira mu rugero rusanzwe.

Abakozweho ubushakashatsi basuzumwaga buri myaka ine. Ibi byabaga biherekejwe no kubazwa ku masaha bamara baryamye buri joro, ndetse hakarebwa n’imikorere y’ubwonko bwabo mu bijyanye n’ubushobozi bwo kwibuka, gufata ibyemezo mu buryo buboneye, no gutekereza byimbitse.

Abantu basanzwe baryama amasaha icyenda cyangwa arenga buri joro mu gihe cy’imyaka 20, bagaragaje impinduka zigaragara ku mikorere y’ubwonko ugereranyije n’abaryamaga amasaha make cyangwa agenewe umuntu mukuru (ari hagati ya 7 na 8). Izo mpinduka harimo gusaza kw’ubwonko kutari kwitezwe ku myaka yabo, kugabanuka kw’ubushobozi bwo gufata ibyemezo, n’ikibazo cyo kwibuka amakuru.

Byagaragaye kandi ko abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe (nk’agahinda gakabije, ihungabana, n’ibindi) ari bo bashobora kuba bashobora kuryama amasaha menshi kurushaho. Ariko n’abatari bafite ibibazo by’umutwe basanzwe, hari abagaragaje ingaruka mbi zo gusinzira igihe kirekire.

Aba bashakashatsi basanze ko gusinzira amasaha menshi atari byiza nk’uko benshi babitekereza, cyane cyane iyo bibaye umuco w’igihe kirekire. Basabye abantu gushyira ingufu mu kugira uburyo bwo kuryama bwiza kandi burimo umurongo, aho umuntu aryama igihe gihagije ariko atarengereye ku buryo bihinduka ikibazo cy’ubuzima bw’ubwonko.

Nubwo gusinzira bifite akamaro gakomeye ku buzima, ubushakashatsi bugaragaza ko igihe kirenze urugero bishobora kwangiza ubwonko aho kubugirira akamaro. Gufata amasaha 7–8 yo kuryama buri joro ni cyo kigero cyiza cyafasha ubwonko gukomeza gukora neza no kwirinda gusaza hakiri kare.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
Next Article FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Minisitiri Mugenzi yasabye abaturage kwishyura mituweli bashyingiye kuri Sisiteme Imibereho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko Leta yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyiciro by’ubudehe nyuma yo kubona ko bidindiza…

3 Min Read
UBUZIMA

Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya

Bishobora kuba byarakubayeho cyangwa se ukumva umuntu akubwira ko iyo amaze kurya ahita agira ibitotsi agashaka kujya kuryama atitaye ku…

3 Min Read
UBUZIMA

Dore ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana ubyawe n’umugabo urengeje imyaka 35

Mu gihe isi igenda ihinduka, hari ibintu byinshi bisigaye byitabwaho mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane ku birebana no kubyara n’uburumbuke…

4 Min Read
UBUZIMA

U Bushinwa: Umwana w’imyaka irindwi yahawe umutima w’umukorano muto ku Isi

Umwana w’imyaka irindwi wahawe akabyiniriro ka Junjun, yahawe umutima w’umukorano muto ku Isi, upima garama 45, n’umurambararo wa santimetero 2,9.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?