Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika,Donald Trump buri mu biganiro bwiga uko bwakohereza abimukira mu bihugu by’u Rwanda na Libya nkuko CNN ibitangaza
Iki kinyamakuru kivuga ko muri Mutarama ubutegetsi bwa Trump bwasinye iteka ndetse bunagirana ibiganiro n’abayobozi bo hejuru ngo bakorane n’amahanga hagamijwe kureba uko bahohereza abimukira.
Bimwe mu bihugu bivugwa ko byatangiye ibiganiro ni Libya n’u Rwanda.
CNN ivuga ko yageze ku uhagarariye Libye muri Amerika, Gen. Saddam Haftar, bivugwa ko yari mu biganiro mu byumweru bishize, icyakora ahishura inama hagati ya Amerika na Libya itakomoje ku bijyanye no kubimukira.
Ati “ Kuvana abimukira muri Amerika baza muri Libya ntabwo byigeze biganirwaho. Ntabyabaye . Buri kimwe cyaganiriwe , cyatangajwe.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Afurika, Marco Rubio, kuwa Gatatu w’iki cyumweru yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko ya Amerika ko bari mu biganiro n’ibindi bihugu ngo bitware abimukira baje binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
CNN ivuga ko ifite amakuru yizewe ko muri iki cyumweru, habaye ibiganiro hagati ya Amerika n’u Rwanda ku mugambi wo kuhohereza abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategko.
U Rwanda na Amerika bari mu biganiro bishobora kwemezwa bigena ko iki gihugu cyakwakira abimukira harimo n’abigeze gukurikiranwa n’inkiko za Amerika.
Amakuru avuga ko hari kwigwa ibijyanye n’amafaranga azakoreshwa ngo uwo mugambi ugerweho.
CNN ivuga ko muri Werurwe uyu mwaka hari umuntu wavanywe muri Amerika akazanwa mu Rwanda . Uyu yari impunzi yavuye muri Iraq yitwa Omar Abdulsattar Ameen.
Ntacyo u Rwanda rwavuze kuri uyu mugambi mushya wo kwakira abimukira bava muri Amerika.
Si ubwa mbere guverinoma y’u Rwanda yaba yinjiye muri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira kuko rwari mu biganiro n’Ubwongereza . Icyakora ku munota wa nyuma uwo mugambi waje gukomwa mu nkokora.
U Rwanda rwari rwiteguye mu buryo bwose kwakira abo bantu kuva muri Kamena mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kubakira ashyizweho umukono hagati ya leta y’Ubwongereza na leta y’u Rwanda ariko inkiko ziritambika.
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuva Perezida Donald Trump yarahirira kuyobora igihugu, kwirukana abanyamahanga byahise bitangira.
Amerika yateganyaga gusubiza iwabo buri kwezi abimukira byibura 30,000 binjiye magendu banyuze ku mipaka ya Mexique cyane cyane abakomoka mu bihugu bitanu byo muri Amerika y’Epfo ari byo Mexique,Cuba na Venezuela.