igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika Donald Trump burashaka kohereza abimukira mu Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika Donald Trump burashaka kohereza abimukira mu Rwanda
AMAKURU

Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika Donald Trump burashaka kohereza abimukira mu Rwanda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 2, 2025 9:30 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika,Donald Trump  buri mu biganiro bwiga uko bwakohereza   abimukira mu bihugu by’u Rwanda na Libya nkuko CNN ibitangaza

Iki kinyamakuru kivuga ko muri Mutarama ubutegetsi bwa Trump bwasinye iteka ndetse bunagirana ibiganiro n’abayobozi bo hejuru ngo bakorane n’amahanga hagamijwe kureba uko bahohereza abimukira.

Bimwe mu bihugu bivugwa ko byatangiye ibiganiro ni Libya n’u Rwanda.

CNN ivuga ko yageze ku uhagarariye Libye muri Amerika, Gen. Saddam Haftar, bivugwa ko yari mu biganiro mu byumweru bishize, icyakora ahishura inama hagati ya Amerika na Libya itakomoje ku bijyanye no kubimukira.

Ati “  Kuvana abimukira  muri Amerika baza muri Libya ntabwo byigeze biganirwaho. Ntabyabaye . Buri kimwe cyaganiriwe , cyatangajwe.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Afurika, Marco Rubio, kuwa Gatatu w’iki cyumweru yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko ya Amerika ko bari mu biganiro n’ibindi bihugu ngo bitware abimukira baje binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

CNN  ivuga ko  ifite amakuru yizewe ko muri iki cyumweru,  habaye ibiganiro hagati ya Amerika n’u Rwanda  ku mugambi wo kuhohereza abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategko.

U Rwanda na Amerika bari mu biganiro bishobora kwemezwa bigena ko iki gihugu cyakwakira abimukira  harimo n’abigeze gukurikiranwa n’inkiko za Amerika.

Amakuru avuga ko hari kwigwa ibijyanye n’amafaranga azakoreshwa ngo uwo mugambi ugerweho.

CNN ivuga ko muri Werurwe uyu mwaka hari umuntu wavanywe muri Amerika akazanwa mu Rwanda . Uyu yari impunzi yavuye  muri Iraq yitwa Omar Abdulsattar Ameen.

Ntacyo u Rwanda rwavuze kuri uyu mugambi mushya wo kwakira abimukira bava muri Amerika.

Si ubwa mbere guverinoma y’u Rwanda yaba yinjiye   muri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira kuko rwari mu biganiro n’Ubwongereza . Icyakora ku munota wa nyuma uwo mugambi waje  gukomwa mu nkokora.

U Rwanda rwari rwiteguye mu buryo bwose  kwakira abo bantu kuva muri Kamena  mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kubakira ashyizweho umukono hagati ya leta y’Ubwongereza na leta y’u Rwanda ariko inkiko ziritambika.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuva Perezida Donald Trump yarahirira kuyobora igihugu, kwirukana abanyamahanga byahise bitangira.

Amerika  yateganyaga  gusubiza iwabo buri kwezi abimukira byibura 30,000 binjiye magendu banyuze ku mipaka ya Mexique cyane cyane abakomoka mu bihugu bitanu byo muri Amerika y’Epfo ari byo Mexique,Cuba na Venezuela.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Korea y’Epfo nawe yeguye igitaraganya atamazeho kabiri
Next Article Mike Waltz, yakuwe ku nshingano na Perezida Trump
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ese koko Donald Trump Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika yaba arwaye mu mutwe ?

Donald Trump, Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika, yakorewe isuzuma ry’ubuzima bwe harimo n’ubwo mu mutwe, rya mbere kuva yatangira…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Itora rya 1 ryasize Papa mushya atabonetse

Amatora y'Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis, yabaye kuri uyu wa Gatatu, Taliki 07 Gicurasi, asize…

1 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Ari Guhonyora Amasezerano yo Kutazatera u Rwanda – Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?