Ni Umugabo w’imyaka 53 yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 29 Mata 2025. Akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 akamutera inda amushukishije 5000Frw.
Ubusanzwe uyu ni umugabo asanzwe afite umugore ndetse banabyaranye abana
Harindintwali Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, yatangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo abaturage bari mu nteko y’abaturage batangaga amakuru.
Yagize ati “Bari bafite impungenge ko yacika kuko ari umugabo wubatse unafite abana, cyangwa akagira uwo mwana inama yo kuyikuramo ikaba yanamuhitana.”
Uyu mwana yemereye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato ko atwite inda ndetse igeze mu mezi 6, nyuma y’uko yasaga n’uwatinye kuvuga uwayimuteye gusa yaje kumuvuga ndatse avuga ko yamuhaye akafaranga 5000 by’amamnyarwanda.
Yagize ati“Umugabo twamufashe, ari mu maboko ya RIB, Sitasiyo ya Kanjongo. Turasaba ababyeyi kudaceceka amakuru nk’aya cyangwa na bo ngo bashukishwe utuntu babyungire mu miryango”.
Mu butumwa bwa Harindintwari yongeye kwibutsa ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba gukomeza kuba ijisho maso no gukomeza gukumira ibyaha bitaraba.
Ati “Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, aho babonye abakekwaho ingeso mbi nk’izi zo guhohotera abana bagatanga amakuru kare, bigakurikiranwa icyaha kigakumirwa kitaraba”.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ingingo 133 ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.