Audrey Backeberg, umugore wo muri Leta ya Wisconsin, yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero.
Uyu mugore yari afite imyaka 20 ubwo yaherukaga kugaragara ku wa 7 Nyakanga 1962, aho yavuye mu rugo iwabo mu gace ka Reedsburg. Uwo bari kumwe, bivugwa ko ari umukobwa wabafashaga mu rugo, yavuze ko bombi bahisemo guhagarika imodoka (hitchhiking) berekeza i Madison, mbere yo gufata bisi ya Greyhound bajya i Indianapolis, Indiana.
Nyuma yaho, uwo mukobwa yavuze ko yabonye Backeberg ava aho bisi yabasize akagenda, maze ntiyongera kumuca iryera.
Nyuma y’imyaka myinshi uru rubanza rwabaye “cold case” (rutarimo amakuru mashya), iperereza rishya ryatangijwe uyu mwaka ryagaragaje ko Backeberg yahisemo kugenda ku bushake bwe, atagiriwe nabi kandi nta cyaha cyabaye.
Ubu afite imyaka 82, akaba atuye hanze ya Wisconsin. Umupolisi witwa Isaac Hanson yavuze ko yamubonye abifashijwemo na konti ya mushiki we kuri ancestry.com, serivisi isanzwe ikoreshwa mu gushaka inkomoko n’amateka y’imiryango.
Yagize ati: “Twabonye aho ashobora kuba atuye, twabimenyesha polisi yaho, nyuma y’iminota 10 tukibimenya.”
Hanson yavuze ko Backeberg ashobora kuba yarahunze kubera umugabo wamufataga nabi. Yongeyeho ko uwo mugore yumvikanaga yishimye kandi adafite kwicuza ku cyemezo yafashe.
Iperereza rikomeje, ariko polisi yashimye uruhare rw’abashinzwe iperereza, yaba ab’ubu n’ababayeho mu bihe byashize, mu kugarura ukuri kuri iyi dosiye ishaje.