Ntirushwamaboko Marie Providence yatawe muri yombi w’imyaka 64 yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Huye, umugore umwe yatawe muri yombi nyuma y’igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyakozwe kuva ku itariki ya 18 Werurwe 2025 kugeza ku wa 5 Mata 2025, mu isambu ye n’umugabo we Kanamugire Callixte.
Kanamugire Callixte, wahunze ubutabera mu 1994 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca, ariko ntabwo yabashije kuboneka. Muri icyo gikorwa cyo gushakisha, imibiri 295 y’abantu bakekwa kuba ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze kuboneka.
Dosiye y’umugore witwa Ntirushwamaboko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 1 Mata 2025, naho RIB ikaba ikomeje gushakisha abandi bose bagize uruhare mu guhishira cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.
Ingingo ya munani y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ishyiraho ibihano ku cyaha cyo guhishira amakuru cyangwa ibimenyetso byerekeye Jenoside. Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icyenda, ndetse agatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.
RIB kandi yashishikarije abaturage gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi ibibutsa ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzakora icyaha cyo guhishira amakuru cyangwa ibimenyetso byerekeye Jenoside.