igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.
AMAKURU

Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 8, 2025 1:55 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ntirushwamaboko Marie Providence yatawe muri yombi w’imyaka 64 yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Huye, umugore umwe yatawe muri yombi nyuma y’igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyakozwe kuva ku itariki ya 18 Werurwe 2025 kugeza ku wa 5 Mata 2025, mu isambu ye n’umugabo we Kanamugire Callixte.

Kanamugire Callixte, wahunze ubutabera mu 1994 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca, ariko ntabwo yabashije kuboneka. Muri icyo gikorwa cyo gushakisha, imibiri 295 y’abantu bakekwa kuba ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze kuboneka.

Dosiye y’umugore witwa Ntirushwamaboko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 1 Mata 2025, naho RIB ikaba ikomeje gushakisha abandi bose bagize uruhare mu guhishira cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.

Ingingo ya munani y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ishyiraho ibihano ku cyaha cyo guhishira amakuru cyangwa ibimenyetso byerekeye Jenoside. Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icyenda, ndetse agatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

RIB kandi yashishikarije abaturage gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi ibibutsa ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzakora icyaha cyo guhishira amakuru cyangwa ibimenyetso byerekeye Jenoside.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
Next Article Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Marina yavuze ko amaze kubenga abasore barenga umunani
June 1, 2025
Abantu barindwi bahitanywe n’ikiraro cyagwiriye gari ya moshi
June 1, 2025
Impamvu ikomeye iri gutuma Abanyarwanda benshi bazahazwa n’ibibazo byo mu mutwe
June 1, 2025
Inyubako zubatse mu kajagari zegereye agakiriro ka Gisozi zatangiye gusenywa
June 1, 2025
Gusomana bishobora kugutera agandinda gakabije, umuhangayiko no kubura ibitotsi
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo

Mu ishuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hamaze kuba inkongi z’umuriro…

3 Min Read
AMAKURU

Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko abahuza amasezerano y’amahoro ya Rwanda-DRC n’amasezerano y’abimukira ataribyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yahanuriwe ko agiye gushaka umugore

Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje amaze iminsi mu masengesho ndetse yatunguwe no guhanurirwa ko agiye gukora…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Korea y’Epfo nawe yeguye igitaraganya atamazeho kabiri

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, uwari perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo, yatangaje ko yeguye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?