igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.
AMAKURU

Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 8, 2025 1:55 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ntirushwamaboko Marie Providence yatawe muri yombi w’imyaka 64 yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Huye, umugore umwe yatawe muri yombi nyuma y’igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyakozwe kuva ku itariki ya 18 Werurwe 2025 kugeza ku wa 5 Mata 2025, mu isambu ye n’umugabo we Kanamugire Callixte.

Kanamugire Callixte, wahunze ubutabera mu 1994 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca, ariko ntabwo yabashije kuboneka. Muri icyo gikorwa cyo gushakisha, imibiri 295 y’abantu bakekwa kuba ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze kuboneka.

Dosiye y’umugore witwa Ntirushwamaboko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 1 Mata 2025, naho RIB ikaba ikomeje gushakisha abandi bose bagize uruhare mu guhishira cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.

Ingingo ya munani y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ishyiraho ibihano ku cyaha cyo guhishira amakuru cyangwa ibimenyetso byerekeye Jenoside. Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icyenda, ndetse agatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

RIB kandi yashishikarije abaturage gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi ibibutsa ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzakora icyaha cyo guhishira amakuru cyangwa ibimenyetso byerekeye Jenoside.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
Next Article Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame yazamuye abaporisi 16 ku rwego rwa Office

Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 16 bo ku rwego rwa offisiye ashira abandi…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup

Nyuma yo y'uko Kaizer Chiefs ikinamo Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwari Fiacre, itsinze Orlando Pirates ibitego 2-1, ku mukino wa…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na DRC basinye amasezerano y’amahoro muri USA

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano ategura amamsezerano y'amahoro aho bayasinyiye muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?