igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda Eddy Kenzo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda Eddy Kenzo
IMYIDAGADURO

Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda Eddy Kenzo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 17, 2025 5:42 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, yasabye imbabazi Jose Chameleon kubera kubura mu birori byo kumwakira kandi ishyirahamwe ayoboye ntirihagararirwe.

Ku wa 12 Mata 2025, ni bwo Jose Chameleon yakiriwe muri Uganda ubwo yari avuye kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko atangaza ko yababajwe no kubura Eddy Kenzo nk’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi ndetse ntirihagararirwe, cyane ko Chameleon ari umwe mu barishinze.

Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 15 Mata 2025, yasabye imbabazi avuga ko atari hafi ariko habayemo ikibazo cyo kudahuza ibiganiro mu ishirahamwe hakabura uza kurihagararira.

Yagize ati: “Ntabwo icyo gihe nari mpari, nari ndi mu majyaruguru ya Uganda mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Fifi (PhionaNyamutoro), sinashoboye kuboneka mu kwakira umunyabigwi Chameleon, musabye imbabazi.”Kenzo avuga ko hagaragaraye intege nke mu biganiro byo kwemeza uwahagararira iryo shyirahamwe.Ati: “Nkiri muri West Nile, navugishije umuyobozi wungirije wa Federasiyo Uncle P, ku bijyanye no kugaruka kwa Chameleon musaba ko yashaka ukuntu ubunyamabanga bwategura ibyo bwakora bijyanye no kumwakira, ariko ubunyamabanga bwavuze ko bagerageje kumuhamagara ntabitabe, habayeho kudahuza ibiganiro (Miscommunication) tumusabye imbabazi.”

Eddy Kenzo avuga ko nubwo ari uko byagenze ariko muri Federsiyo bakunda Chameleon kandi abizi.Ati: “Twahoranye na we mu bihe byashize, mu rugendo rwe rw’uburwayi twarahabaye ndetse no mu bitaro, twatanze umusanzu. Buri gihe tuba duhari mu bitaramo bye byose. Turamukunda”.Jose Chameleon yagarutse muri Uganda tariki 12 Mata 2025, nyuma yo kuva kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze amezi atatu yitabwaho n’abaganga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica
Next Article Bull Dog yasabye Perezida Kagame kuzamugurira itike yo kureba umukino wa Arsenal mu gihe izaba yageze ku mukino wanyuma
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Ross Kana yasezeye muri 1:55 AM Ltd abashinja kutubahiriza amasezerano

Umuhanzi Rosskana yasezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 Am atangaza ko avuyemo kubera ko hari ibitarubahirijwe mu masezerano yagiranye…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Hamenyekanye igihe amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy , Kevin Kade na The Ben – FOLOMIANA azasohokera

Nyuma yo kumara amezi atanu adasohora igihangano na kimwe, umuhanzi Chriss Eazy yihuje na Kevin Kade ndetse na The Ben…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

”Hagize ikibi cyongera kuba cyaba kubanyarwanda bose si abanyepolitike gusa” Knowless Butera

Umuhanzikazi knowless Butera yagaragaje ko abahanzi bakwiye kugira uruhare mu guhangana n'abaharabika igihugu Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na RBA…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kanye West yabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni

Kanye West yasobanuye ko ubwo yari afite imyaka itanu, yakunze kureba ‘Playboy’ kuko na se ariyo yarebaga. Kuva ubwo yagiye ahura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?