igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umujyanama wihariye wa Perezida wa leta zunze ubumwe za America yakiriwe na perezida Kagame
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > POLITIKE > Umujyanama wihariye wa Perezida wa leta zunze ubumwe za America yakiriwe na perezida Kagame
POLITIKE

Umujyanama wihariye wa Perezida wa leta zunze ubumwe za America yakiriwe na perezida Kagame

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 9, 2025 10:26 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriyeMassad Boulos, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku mugabane wa Afurika.

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, u Rwanda rwakiriye Massad Boulos, umujyanama wa Donald Trump, aho yahuye na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byimbitse ku bufatanye hagati ya Amerika n’u Rwanda, by’umwihariko ku mutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Massad Boulos yashimangiye ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro bifite icyerekezo cy’ahazaza heza, byibanze ku guteza imbere amahoro, ituze, ubufatanye mu bukungu no kubungabunga umutekano w’akarere.

Yagize ati: “Njye na Perezida Kagame twaganiriye ku cyerekezo cy’ubufatanye bushingiye ku ituze mu Karere, amahoro n’iterambere mu bukungu, kandi hashyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose bigize aka Karere.”

Ubufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumaze imyaka irenga 60, bukaba bushingiye ku guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu mishinga myinshi irimo iy’ubuzima, uburezi, ubucuruzi, ubukerarugendo, n’inkunga ihabwa imiryango itegamiye kuri Leta.

Ibyo bikorwa by’ubufatanye bigaragazwa n’ibirori byo kwizihiza umubano mwiza w’ibihugu byombi byabaye tariki ya 28 Nyakanga 2023, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza imikoranire, ibi bihugu kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere yasinywe mu mpera za 2022.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Massad Boulos yari yasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 3 Mata 2025, aho yagaragaje ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Yanashimangiye ko nta bukungu bushoboka mu gihe umutekano udahari.

Mu rwego rwo gushimangira ubwo bufatanye, hasinywe kandi amasezerano yerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uru rugendo rwa Massad Boulos n’itsinda ayoboye rugamije gushimangira umubano n’iterambere hagati ya Amerika n’ibihugu bya Afurika. Nyuma yo kuva i Kinshasa no mu Rwanda, bazakomereza uruzinduko mu bihugu bya Kenya na Uganda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RIB yavuze ko ibyo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Next Article Joseph Kabila agiye kugaruka muri RDC, bivugwa ko ashobora kwihuza na M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda biri mu nzira yo kuganira no gukemura amakimbirane amaze igihe hagati…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Inyeshyamba za M23 zatangiye kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake

Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kubaka umuhanda…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mike Waltz, yakuwe ku nshingano na Perezida Trump

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yakuye ku nshigano Mike Waltz wari umujyanama mu bya Gisirikare w’iki gihugu bikaba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Trump yavuze ko ari we uyoboye Isi

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald John Trump, kri ubu uri kuyobora manda iki gihugu ku nshuro ya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?