Umusaza witwa Kanimba w’imyaka 71, utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, yakoze igikorwa gitunguranye ubwo yasimbukaga ku kiraro cyo mu kirere kiri hagati y’imidugudu ya Byimana na Runyinya, mu Kagari ka Agateko. Iki kiraro gifite uburebure burenga metero 80 uvuye ku butaka.
Amakuru atangwa n’abaturanyi be n’abantu bari aho byabereye, agaragaza ko uyu musaza yaba yakoze iki gikorwa nyuma y’igihe kirekire ahangayikishijwe n’ibibazo byo mu rugo, birimo gucibwa inyuma n’umugore we wa kabiri. Bivugwa ko ibyo bibazo byari bimaze igihe bimushengura umutima, bikaba ari byo byamuteye gufata umwanzuro wo gushaka kwiyambura ubuzima.
Umwe mu baturage baturiye aho byabereye, Mama D’Amour, yavuze ko uyu musaza yari amaze iminsi aza gusura iki kiraro kenshi, agahagarara akireba ubundi akagenda, ibintu byagaragazaga ko yari amaze igihe abitekerezaho.
Yagize ati: “Nabonye abantu bahuruye, bagana ku kiraro. Abaganga bampamagaye bansaba kubereka ahamanuka ngo bajye aho uwo musaza yaguye. Twamukuye hasi bigoranye, imvura itunyagira. Yari yavunitse cyane.”
Ku bw’amahirwe, Kanimba ntiyahise apfa nk’uko byashoboraga kugenda, ahubwo yakomeretse bikomeye. Abaturage n’inzego z’umutekano bahise batabara vuba, bajya kumukura aho yari yaguye maze ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko kwiyahura atari igisubizo, ndetse basaba ko hakongerwa ubukangurambaga mu muryango nyarwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kubana neza mu ngo. Bavuze ko n’ubwo ibibazo by’urugo biremereye, umuntu wese akwiye gushaka ubundi buryo bwo kubivamo aho gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, ashimira abaturage bagize uruhare mu gutabara no gutanga amakuru ku gihe, avuga ko kuri ubu Kanimba ari kwitabwaho n’abaganga.
Yagize ati: “Nibyo koko, umugabo witwa Kanimba w’imyaka 71 yasimbutse ku kiraro cyo mu kirere kiri mu Murenge wa Jali. Kubw’amahirwe ntiyapfuye nubwo yavunitse bikomeye. Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyamuteye gufata uwo mwanzuro.”
Iki gikorwa cyabaye gihamya y’uko ibibazo byo mu miryango n’agahinda gakabije bishobora kugira ingaruka zikomeye mu buzima bw’abantu, by’umwihariko ku bantu bageze mu zabukuru. Inzego z’ubuzima n’imiryango ishinzwe iterambere ry’umuryango barasabwa kongera ibikorwa byo kwigisha no gutanga ubujyanama, kugira ngo abantu bamenye gusaba ubufasha aho guheranwa n’agahinda.