Ruhango: Rwagashayija Boniface ufite ubutaka Abihayimana bifuza kwaguriraho ahabera Isengesho, avuga ko ababushaka bagomba kumuha Miliyoni 500Frws.
Mbere y’uko Rwagashayija Boniface dukorana ikiganiro yabanje kutwereka ingano y’ubutaka bwe n’ibikorwaremezo birikikije.
Iri shyamba rifite hegitari 3 zirenga, mu nkengero yaryo harimo ubworozi bw’inka, inkoko, inzu zitandukanye ndetse n’ikindi gice giteyeho ubwatsi bw’inka.
Rwagashayija yabwiye UMUSEKE ko mu myaka 4 ishize Padiri wayoboraga urugo rwo Kwa YEZU Nyirimpuhwe witwa Padiri Nsabimana Jean Pierre yamusabye igice gitoya cy’ahateye ishyamba rye kugira ngo bahagurire ibikorwa by’ahabera isengesho ngarukakwezi.
Rwagashayija avuga ko atigeze azuyaza kuko yahise yemerera Padiri ko bumvikana bakahagura. Ati: ”Hashize igihe kitari gitoya Padiri ambwira ko bahisemo gukoresha ubutaka basanganywe.”
Uyu muturage avuga ko uwamusimbuye yongeye kuza bongera kubiganiraho amusaba ko abaha ubutaka bunini ababwira ko afite umwana umwe, kandi ko ashaje amafaranga bamuha y’ikiguzi ntacyo yayamaza kubera ko nta mbaraga agifite.
Ati: ”Nababwiye ko uwo mwana wanjye umwe mfite ari we bagomba kubyumvikanaho kuko yari yavuze ko afite umushinga wo kuhubaka ishuri mpuzamahanga ry’icyitegererezo.”
Rwagashayija yabwiye UMUSEKE ko yahamagaye uwo muhungu we utuye mu Gihugu cya Canada ahita aza abasaba miliyoni 700Frw.
Ati: ”Padiri amaze kumva icyo giciro yavuze ko bagiye kugura igipande kimwe cy’ubutaka ntibyakunda.”
Avuga ko hashize ukwezi bongeye kumuhamagara bamubwira ko bifuza gusubukura umushinga wo kwagura ubutaka.
Ati: ”Naritabye nsanga batumiye Komisiyo ya Diyosezi ya Kabgayi bazenguruka ishyamba bavugana ibiciro bavanyemo ahakorerwa ubworozi.” Ati: ”Nabasabye miliyoni 500Frw bambwira ko bagiye kwiyambaza Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo butwumvikanishe.”
Rwagashayija avuga ko bageze ku Karere Ubuyobozi bumubaza ibyifuzo bye abasobanurira ko ubutaka bwe butagomba kujya munsi ya miliyoni 500Frw bataha batumvikanye.
Nyuma nibwo Meya ngo yongeye kumuhamagaraga, amusaba ko agabanyaho miliyoni 50Frw kuri kiriya giciro. Ati “Sinabyemera kubera ko ubutaka bwanjye batagiye kubwubakaho ibikorwa biri mu nyungu rusange ahubwo ko ari ibikorwa by’Abihayimana.”
Uyu muturage avuga ko yatunguwe n’amagambo asa no kumusebya ko yagiye ahindura ibiciro bumvikanye ashaka kubananiza kandi akabibara mu madolari y’Amerika, ibyo avuga ko ari ikinyoma.
Mu mboni y’Umunyamakuru Rwagashayija Boniface ni Umugabo wihaye ufite imitungo ku buryo bitabaye inyungu rusange avuga ko atava ku izima ry’ibiciro yifuza ko Abihayimana bamuha ku butaka bwe.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko bafite ubushake bwo kugura ubutaka bwa Rwagashayija kuko umubare w’abitabira isengesho ryo kwa YEZU Nyirimpuhwe ari munini ku buryo buzura bagasaguka.
Ati: ”Nta mwanzuro turafata kuri iki kibazo ariko twifuza kwagura ubutaka aho dusanzwe duteranira baraharenga.”
Musenyeri avuga ko baramutse bahaguze ikibazo cyaba gikemutse mu buryo bwa burundu kuko aho Abakristu bateranira haba hikubye inshuro ebyeri.
Mu isengesho ngarukakwezi ryo ku Cyumweru gishize ryabaye taliki ya 27 Mata, 2025 abitabiriye isengesho barengaga ibihumbi 200 abana batoya batarimo.