igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuturage arasaba Kiliziya miliyoni 500Frw ku butaka bwe kugirango bagure ahabera isengesho Kwa YEZU Nyirimpuhwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuturage arasaba Kiliziya miliyoni 500Frw ku butaka bwe kugirango bagure ahabera isengesho Kwa YEZU Nyirimpuhwe
AMAKURU

Umuturage arasaba Kiliziya miliyoni 500Frw ku butaka bwe kugirango bagure ahabera isengesho Kwa YEZU Nyirimpuhwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 2, 2025 9:33 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ruhango: Rwagashayija Boniface ufite ubutaka Abihayimana bifuza kwaguriraho ahabera Isengesho, avuga ko ababushaka bagomba kumuha Miliyoni 500Frws.

Mbere y’uko Rwagashayija Boniface dukorana ikiganiro yabanje kutwereka ingano y’ubutaka bwe n’ibikorwaremezo birikikije.

Iri shyamba rifite hegitari 3 zirenga, mu nkengero yaryo harimo ubworozi bw’inka, inkoko, inzu zitandukanye ndetse n’ikindi gice giteyeho ubwatsi bw’inka.

Rwagashayija yabwiye UMUSEKE ko mu myaka 4 ishize Padiri wayoboraga urugo rwo Kwa YEZU Nyirimpuhwe witwa Padiri Nsabimana Jean Pierre yamusabye igice gitoya cy’ahateye ishyamba rye kugira ngo bahagurire ibikorwa by’ahabera isengesho ngarukakwezi.

Rwagashayija avuga ko atigeze azuyaza kuko yahise yemerera Padiri ko bumvikana bakahagura. Ati: ”Hashize igihe kitari gitoya Padiri ambwira ko bahisemo gukoresha ubutaka basanganywe.”

Uyu muturage avuga ko uwamusimbuye yongeye kuza bongera kubiganiraho amusaba  ko abaha ubutaka bunini ababwira ko  afite umwana umwe, kandi ko ashaje amafaranga bamuha y’ikiguzi ntacyo yayamaza kubera ko nta mbaraga agifite.

Ati: ”Nababwiye ko uwo mwana wanjye umwe mfite ari we bagomba kubyumvikanaho kuko yari yavuze ko afite umushinga wo kuhubaka ishuri mpuzamahanga ry’icyitegererezo.”

Rwagashayija yabwiye UMUSEKE ko yahamagaye uwo muhungu we utuye mu Gihugu cya Canada ahita aza abasaba miliyoni 700Frw.

Ati: ”Padiri amaze kumva icyo giciro yavuze ko bagiye kugura igipande kimwe cy’ubutaka ntibyakunda.”

Avuga ko hashize ukwezi bongeye kumuhamagara bamubwira ko bifuza gusubukura umushinga wo kwagura ubutaka.

Ati: ”Naritabye nsanga batumiye Komisiyo ya Diyosezi ya Kabgayi bazenguruka ishyamba bavugana ibiciro bavanyemo ahakorerwa ubworozi.” Ati: ”Nabasabye miliyoni 500Frw bambwira ko bagiye kwiyambaza Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo butwumvikanishe.”

Rwagashayija avuga ko bageze ku Karere Ubuyobozi bumubaza ibyifuzo bye abasobanurira ko ubutaka bwe butagomba kujya munsi ya miliyoni 500Frw bataha batumvikanye.

Nyuma nibwo Meya ngo yongeye kumuhamagaraga, amusaba ko agabanyaho miliyoni 50Frw kuri kiriya giciro. Ati “Sinabyemera kubera ko ubutaka bwanjye batagiye kubwubakaho ibikorwa biri mu nyungu rusange ahubwo ko ari ibikorwa by’Abihayimana.”

Uyu muturage avuga ko yatunguwe n’amagambo asa no kumusebya ko yagiye ahindura ibiciro bumvikanye ashaka kubananiza kandi akabibara mu madolari y’Amerika, ibyo avuga ko ari ikinyoma.

Mu mboni y’Umunyamakuru Rwagashayija Boniface ni Umugabo wihaye ufite imitungo ku buryo bitabaye inyungu rusange avuga ko atava ku izima ry’ibiciro yifuza ko Abihayimana bamuha ku butaka bwe.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko bafite ubushake bwo kugura ubutaka bwa Rwagashayija kuko umubare w’abitabira isengesho ryo kwa YEZU Nyirimpuhwe ari munini ku buryo buzura bagasaguka.

Ati: ”Nta mwanzuro turafata kuri iki kibazo ariko twifuza kwagura ubutaka aho dusanzwe duteranira baraharenga.”

Musenyeri avuga ko baramutse bahaguze ikibazo cyaba gikemutse mu buryo bwa burundu kuko aho Abakristu bateranira haba hikubye inshuro ebyeri.

Mu isengesho ngarukakwezi ryo ku Cyumweru gishize ryabaye taliki ya 27 Mata, 2025 abitabiriye isengesho barengaga ibihumbi 200 abana batoya batarimo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mike Waltz, yakuwe ku nshingano na Perezida Trump
Next Article U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Twitege iki ku mukino wa ½  cya UEFA Champions League?

Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Mata 2025, ku isaha ya Saa 21:00 Kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Manchester United ikoze ibyananiye Real Madrid

Mu mikino ya UEFA Europa League muri imwe cya kane k'irangiza ikipe ya Manchester United isezereye bigoranye ikipe ya Olympique…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Nduhungirehe yanenze BBC ikomeje gupfobya Jenoside mu mvugo ikoresha

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yanenze igitangazamakuru BBC cyongeye kumvikana gikoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda: kuki Urubanza rwa Dr. Kizza Besigye rwasubitswe?

Nk’uko byemejwe n’Urukiko rwa Nakawa muri Uganda, Dr. Kizza Besigye, Captain Denis Oola na Hajji Obeid Lutale, bose batavuga rumwe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?