igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye
AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 14, 2025 7:27 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) rikomeje gufata intera ikomeye. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Geneve mu Busuwisi ku wa 11 Mata 2025, James Elder, umuvugizi wa UNICEF, yavuze ko umwana muto umwe afatwa ku ngufu buri minota 30 muri ako karere.

Ibi byatangajwe mu gihe ubushyamirane hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta bwafashe indi ntera kuva uyu mwaka watangira, ubwo izo nyeshyamba zagabaga ibitero bikomeye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, zikigarurira imijyi irimo Bukavu na Goma.

Mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka (Mutarama na Gashyantare 2025), UNICEF ivuga ko habonetse nibura ibyaha 10,000 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorewe abana, aho abangana hagati ya 35% na 45% ari abana bato cyane.

James Elder yavuze ko iyi mibare ari iyo by’agateganyo kuko hari amakuru atamenyekana kubera impamvu zirimo ubwoba bw’abahohotewe n’umutekano muke. Yagaragaje impungenge ku buryo bukomeye, avuga ko serivisi z’ubuvuzi n’ubufasha mu by’amategeko zigera ku bana bakorewe ihohoterwa ari nke cyane, ibi bikaba binongera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku bana.

UNICEF yasabye isi yose guhagurukira iki kibazo, yibutsa ko hari icyuho kinini cy’inkunga. Elder yihanangirije ko mu gihe hatabonetse ubufasha bwihuse, abana barenga 250,000 bashobora kutazabona uburinzi n’ubufasha bukenewe mu gihe cy’ibyumweru 12 biri imbere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RIB yatangaje ko mu cyumweru k’icyunamo hari ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye
Next Article Muri Ukraine abagore bagiye gushirwa mu gisirikare ku itegeko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaze kugaruka mu gihugu cye avuye mu…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro

Olivier Nduhungirehe yashimiye ubufatanye buri kurangwa hagati ya M23 na Leta ya DRC mukugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC Nyuma…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Amataliki y’ubukwe bwa Vestine uririmbana na Dorcas yasohotse

Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas, uherutse gusezerana ibere y’amategeko, yatangaje ko azakora…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye

Umugore w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 61, babanaga byemewe n’amategeko, amukatishije nanjoro. Byabereye…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?