Urukiko rwa Oxford mu Bwongereza rwakatiye Umucamanza w’Umuryango w’Abibumbye, Lydia Mugambe, igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi ane nyuma yo kumuhamya gukoresha undi ubucakara.
Umushinjacyaha Caroline Haughey yasobanuye ko Mugambe usanzwe ari umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda, yashakiye umugore wo mu gihugu cye Visa kugira ngo ajye mu Bwongereza.
Mugambe yijeje uyu mugore ko azajya akorera mu rugo rw’uwahoze ari Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Bwongereza, John Mugerwa, kandi akajya abihemberwa nk’umukozi wigenga.
Nk’uko byasobanuwe, Mugerwa ni we wafashije Mugambe kubona Visa y’uyu mugore, kuko uyu mucamanza na we yari yaraseranyije uyu mudipolomate ko azamufasha mu rubanza yaburanaga muri Uganda.
Uyu mugore wizeraga ko agiye gukorera kwa Ambasaderi Wungirije, yisanze ari umukozi wo mu rugo wa Mugambe mu gace ka Kidlington muri Oxford, akora imirimo ya gicakara.
Caroline yasobanuye ko uyu mugore ahora afite ubwoba bitewe n’igitinyiro Mugambe afite muri Uganda, ndetse ku bw’iyo mpamvu, yagaragaje ko atifuza gusubira mu gihugu akomokamo.
Mbere yo gukatira Mugambe iki gifungo, umucamanza David Foxton, yavuze ko uregwa atigeze agaragaza kwicuza ahubwo ko yagerekaga amakosa ku wakorewe icyaha.
Ubusanzwe, Mugambe yigaga amategeko muri Kaminuza ya Oxford, ashaka impamyabumenyi y’ikirenga. Iyi kaminuza yateguje ko izamukura ku rutonde rw’abanyeshuri bayo.