Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni nyuma y’aho Ingabo za Congo zarashwe ubwo zari zigiye kwiba muri Quartier imwe yo muri uwo mujyi wa Uvira ya Kavimvira.
Igihe c’isaha zine zija gushyira muri saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025, ni bwo harashwe amasasu menshi mu mujyi wa Uvira.
Amakuru atangwa n’abaturage ahamya ko ariya masasu yarimo araswa abasirikare ba FARDC bari bagiye kwiba i Kavimvira mu gace kayo kitwa Murugenge.
Nk’uko bayisobanuriye bagize bati: “Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri muri avenue yo Murugenge muri Quartier ya Kavimvira. Baraswa bataragira icyo biba.”
Aka gace kiswe Murugenge ko muri Kavimvira ni ko gaherereye mu gice cya ruguru ahaherereye i misozi ya Uvira.
Nyuma y’aho aba basirikare bimenyekanye ko baje kwiba, ni bwo insosore zo muri ako gace zaberekejeho imitutu y’imbunda zabo maze guhanahana amasasu bihabwa umwanya uwo aya makuru akomeza avuga ko watwaye nk’isaha n’igice.
Bariya basirikare baribaje kwiba, nyuma yo kuraswa n’izi nsoresore zo muri Kavimvira bahise bayabangira ingata bahunga berekeza mu tundi duce two muri Uvira tutarimo urusaku rw’imbunda.
Nyamara kugeza ubu ntabyangiritse biratangazwa, usibye ko ruriya rusaku rw’imbunda rwakanze abaturage ubundi kandi bamwe muri bo barahunga.
Uvira, umutekano wayo watangiye guhungabana ku rwego ruri hejuru cyane kuva ubwo yahungiragamo Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nyinshi, nyuma y’uko M23 ibirukanye muri Bukavu ikahafata.
Rugikubita izi mpande zose zari zayihungiyemo zashinjanye kurekera umutwe wa M23 ugafata umujyi wa Bukavu, ibyatumye haba kugenda basubiranamo bakarasana cyane cyane kuri Wazalendo na FARDC.
Ndetse na nyuma y’aho i Kinshasa bahemba FARDC ifaranga zabo z’ukwezi, mu gihe Wazalendo bo batazihawe. Ibi nabyo byatumye haba kongera kurasana gukomeye.
Mu byumweru bibiri bishyize nabwo, izi mpande zombi zararwanye cyane, ni mu gihe buri ruhande rwashinjaga urundi kuba ari rwo ruteza umutekano muke i Uvira. Kugeza ubwo ingabo za FARDC zasabye bariya abarwanyi bo muri Wazalendo kuwuvamo bakaja gushyinga ibirindiro mu misozi iri hejuru y’uyu mujyi. Nabwo haba guhangana gukomeye.
Igitangaje FARDC yashinjaga Wazalendo kuba ariyo iteza umutekano muke muri uyu mujyi, n’iyo yagaragaye muri iri joro ryaraye rikeye irikuwuhungabanya kugeza irashwe irahunga