Bigwi Alain Lolain uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, yakatiwe imyaka 7 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyuma y’uko icyaha kwaka indonke kimuhamye.
Ni umwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa 22 Mata 2025, nyuma y’amezi asaga atandatu dosiye ye ikurikiranwa. Kuko yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024.
Muy byaha Bigwi yaregwaga n’Ubushinjacyaha harimo ibyaha icyo kwaka no kwakira indonke (ruswa), ndetse n’icyaha cy’iyezandonke gusa cyo nticyamuhamye.
Uruhande rw’ubushinjacyaha buvuga ku wa 19 Nyakanga 2023, Bigwi yasabye indonke (ruswa) Rtd Captain Ntaganda Emmanuel ingana n’ibihumbi 300 Frw, kugira ngo amwemerere gukomeza kubaka inzu y’ubucuruzi muri santere ya Bishya, muri Mugombwa, kandi atari ahantu ho kubaka kuko hari muhagenewe guhingwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bigwi yahawe ruswa ku wa 26 Kanama 2023, binyuze mu ikoranabuhanga ikanyuzwa ku witwa Batete Alphonsine usanzwe acuruza. Ntaganda yahise yohereza amafaranga kuri kode iri mu mazina ya Alimentation ya Batalpha, ya Batete Alphonsine, ngo Bigwi aze kuyafata mu ntoki.
Gusa ibi byaha Bigwi yarabihakanye avuga ko hakwiye kugaragazwa amajwi yafashwe agaragaza ibyo yavuganye na Ntaganda ndetse na Batete kugira ngo hemezwe ko ari ruswa yakaga cyangwa niba ari ibindi bitari ruswa.
Ubwo urukiko rwamaraga kumva impande zombi, wahamije Bigwi icyaha cya ruswa, rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 900 Frw, gusa ariko rumuhanaguraho icyaha cy’iyezandonke nk’uko Inkuru dekesha Igihe ibivuga.