Kate Bashabe ahangayikishijwe n’umuntu atazi ukoresaha urubuga rwa X yahoze ari Twitter umaze iminsi asangiza abamukurikira ubutumwa mu mazina ye.
Ni ibyo nyirubwite Kate yatangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE dore ko yari amaze igihe yijujutira kuba hari umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa ‘X’ wirirwa utangaza amakuru ahamya ko harimo n’ay’ibinyoma.
Yagize ati “Uze kureba ibintu yirirwa atangaza, ntaho bihuriye n’imitekerereze yanjye rwose. Ni umuntu utabura ibyo avuga noneho akifashisha amafoto n’amashusho nyuza kuri Instagram yanjye.”
Kate Bashabe ahamya ko yagerageje kwandikira ubuyobozi bw’ urubuga rwa ‘X’ akoresheje konti ye ya nyayo , maze birangira uru rubuga rufunze iyo yakoresheje yandika.
Si ibyo gusa yakoze kuko yagerageje kumenyesha abamukurikira kuri Instagram ko hari uwamwiyitiririye gusa undi nawe Natareke gukomeza ibikorwa byo kunyuzaho ubutumwa bumugaragaza nabi mu bantu.
Yongeyeho ko agiye kugeza ikibazo ke mu nzego zibishinzwe zikamufasha gushakisha uwamwiyitiriye kuko ubushobozi bwe ari aho bugarukiye.
Mu byo uyu wiyitiriye Kate Bashabe akunze gusangiza abamukurikira, harimo amafoto y’uyu mukobwa ndetse akongeraho amagambo y’uko ashaka umusore bakundana n’ibindi nyirubwite atashyira ku mbuga nkoranyambaga nku’uko abivuga.
