Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aherutse mu ruzinduko rw’akazi i Kampala rwasize ahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ni uruzinduko rwabaye hagati y’itariki ya 9 n’iya 12 Gicurasi, Kamerhe akaba yararukoze nyuma yo kwitabira inama y’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika.
Radio RFI ivuga ko ruriya ruzinduko rwa Kamerhe wari uherekejwe n’abadepite bane, rwari mu rwego rwa dipolomasi ndetse n’urw’Inteko Ishinga Amategeko.
Amakuru kandi avuga ko Kamerhe yashyiriye Museveni “ubutumwa bwihariye” buri mu rwego rwo gusuzuma uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC cyifashe.
Amasoko menshi afite aho ahuriye na ruriya ruzinduko avuga ko ruri mu ruhererekane rw’ibiganiro Kinshasa na Kampala bagirana kuva mu Ugushyingo 2024, mu rwego rwo gusigasira ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.
Vital Kamerhe yakiriwe kwa Museveni mu gihe ku rundi ruhande Congo Kinshasa n’u Rwanda biri mu nzira zo gusinyana amasezerano amasezerano y’amahoro ndetse n’ayerekeye amabuye y’agaciro.
Amakuru avuga ko ku rundi ruhande RDC itifuza guheza Uganda, kuko isanzwe ari igihugu cy’ingenzi mu karere ndetse kinafite ijambo rikomeye mu bya gisirikare.
Museveni ubwo yahuraga na Kamerhe ngo nta mungenge zihariye yigeze agaragaza, gusa ku rundi ruhande ngo yagaragaje ko yifuza kubona akarere karimo amahoro.
Ni Museveni washimangiye ko “umutekano muke uriho muri iki gihe ubabaza inyungu z’igihugu cye”.
Kampala na Kinshasa byiyemeje gushimangira ubufatanye bwa gisirikare bisanzwe bifitanye biciye muri Operation Shujaa Ingabo za Uganda (UPDF) zisanzwe zifatanyamo na FARDC ya RDC mu rwego rwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.