igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda
AMAKURUPOLITIKE

Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 29, 2025 10:25 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Guinea Bissau yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiga ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Embaló na Perezida Paul Kagame baganiriye ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye, ndetse no ku bibazo bikomeje kugariza umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Iyi si inshuro ya mbere Perezida Embaló asuye u Rwanda, kuko yaherukaga kuhagera muri Nyakanga 2024 ubwo yitabiraga ibirori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Na Perezida Kagame nawe yari yarasuye Guinea-Bissau mu mwaka wa 2023, aho yahambikiwe umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabral, izwiho kurwanya ubukoloni no guharanira ubwigenge bwa Afurika. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanasuye inzu ndangamurage y’icyo gihugu.

Hari n’urundi ruzinduko rwa Perezida Embaló rwabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ubwo yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu karere, cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uru ruzinduko rwitezweho gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi mu byitezwe harimo ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byombi, no gukomeza kugira ubufatanye mu kunoza ubufatanye mu bya diplomasi. Gunuea iri mubihugu biri kuzamuka neza mu ruhando mpuza mahanga kuri uyu mugabane ibyo byose bikaba byarabashije kugerwaho aho uyu mugabo atangiriye kuyobora iki gihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impinduka Nshya za Whatsapp: Uburyo bushya bwo kurinda umutekano w’ibiganiro bugiye gushyirwa mu bikorwa
Next Article Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce…

2 Min Read
AMAKURU

Afurika y’Epfo: Urukiko rwahamije icyaha umugore cyo kugurisha umwana we mu bapfumu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02 Gicurasi Urukiko Rukuru rwa Western Cape, muri Afurika y’Epfo rwahamije   Kelly Smith, icyaha…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

“Ni nsindwa mu matora nzajya guhinga”_Perezida William Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhangana mu matora ateganijwe kuba mu mwaka wa 2027, kandi yizeye ko…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Umugore wa Kabil arataabaza ko inka ze zimazwe na FARDC

Mu gitondo cyo ku wa 23 Mata 2025, abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) boherejwe mu rwuri rw’inka…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?