Muri Kimisagara ho mu mujyi wa kigali umugore wari utuye aho yatwitse umugabo we akoresheje isombe yari ihiye amutwika wese ubwo yasangaga uyu mugabo ari gusangira n’indaya mu kabari.
Amakuru dukesha bamwe mu baturanyi babonye iki gikorwa avuga ko uyu mugore ukekwaho iki cyaha yatetse isombe maze igashya cyane maze agahengera umugabo aryamye yasinziriye akamumenaho iyi sombe agahita ahunga gusa kubwa amahirwe ye macye bikarangira atawe muri yombi akaba ari gukurikiranwa n’ubutabera.
Uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, dosiye ye yagejejwe mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubushinjacyaha butangaza ko uyu mugore wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge akekwaho icyaha cyo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko uregwa yemera icyaha; avuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.
Itegeko rivuga ko iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW.