Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza kuko yakubise kampambili uwo mwana w’umukobwa ku kuboko.
Uwo mubyeyi ngo asanzwe arera uwo mwuzukuru we, amurinda cyane ndetse na we ubwe yirinda gukora ibimubabaza kuva ababyeyi be bamumuha ngo babane.Ikibazo cyaje kuba ku itariki 9 Kanama 2024, ubwo uwo mwuzukuru ufite imyaka 18 y’amavuko yavaga mu kazi akabwira nyirakuru ko agiye gusohokana n’inshuti ze, ariko kuko uwo mukecuru yari afite impungenge z’umwuzukuru we, aramwangira ndetse afunga n’urugi kugira ngo adasohoka.
Nyuma abo bombi baje gutongana kubera ko umukobwa yashakaga gufungura urugi ku ngufu, hanyuma nyirakuru afata urukambambili arumukubita ku kuboko, maze umukobwa ararakara na we ahita akubita nyirakuru telefoni ku mutwe aramukomeretsa.
Uwo mukecuru yatangiye kuva amaraso ku mutwe, ahamagara imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga, ariko abwira uwo mwuzukuru we ko nta birori na bimwe by’urubyiruko bagenzi be azasubiramo, nyuma y’ibyo akoze.
Gusa icyo bombi batari biteze, ni uko ikibazo cyari kigiye gukomera kurusha uko babitekerezaga.Aganira n’itangazamakuru, uwo mukecuru yagize ati “Umwuzukuru yambwiye ko akeneye gusohoka kandi ari mu masaha y’ijoro, ndabyanga maze mfunga urugi, maze mukubita kambambili ku kuboko, ahita ankubita telefoni ku mutwe ntangira kuva amaraso, mbona agize ubwoba, ahita ahamagara imbangukiragutabara”.
Kaytan n’umwuzukuru we ntibari barigeze kuregana mu nkiko na rimwe, ariko uko gukomereka k’uwo mukecuru kwatanzwe muri raporo y’ibitaro bya ‘Denizli State Hospital’, nyuma ishyikirizwa polisi yo muri ako gace.
Abo bagiranye ikibazo bombi barahamagajwe mu rwego rwo kubazwa na polisi ikibazo bafitanye, ngo basobanura ko bamaze kubyicyemurira, ko ubu bameranye neza, ariko dosiye yabo yari yamaze kugezwa mu bushinjacyaha, haregwa uwo mukecuru ko yakoresheje urukambambili nk’intwaro mu gukubita uwo mwuzukuru we, maze nawe akamukubita telefoni ku mutwe nk’uburyo bwo kwirwanaho.
Ibindi byaha uwo mubyeyi yashinjwe ni ukubuza umuntu uburenganzira n’umudendezo we, amubuza kujya kwidagadura kuko yamufungiranye mu nzu, icyo kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 14 muri gereza, nk’uko bikubiye mu bitabo by’amategeko mpanabyaha ya Turkey.
Ku itariki 25 Gashyantare 2025, nibwo urukiko rwafashe umwanzuro ko uwo mukecuru ahanishwa gufungwa imyaka 2 n’amezi atandatu, kubera ko ahamwa n’icyaha cyo kubuza umuntu uburengenzira bwe akoresheje ingufu, ibikangisho, … hakiyongeraho indi myaka 2 n’amezi atandatu kubera ko yakoresheje intwaro (urukambambili) mu gukora icyo cyaha.
Gusa icyo gihano cyaje kugabanywa, urukiko rwanzura ko agomba gufungwa imyaka 4 n’amezi 2, mu gihe abamwunganira mu rukiko batajuririra uwo mwanzuro, uwo mukecuru yajya muri gereza gufungwa iyo myaka yose, nubwo we avuga ko atewe ubwo no kuba yafungwa mu myaka agezemo.Yagize ati “Ngiye muri gereza ku myaka 80? Ubwo nzabaho nte muri gereza? Nigeze kubagwa, ubu ngenda bigoranye, ubu bagiye kumfunga kubera urukambambili? Ntihakagire ukubita umwana we urukambambili, kuko rufatwa nk’intwaro, sinari mbizi”.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko umwuzukuru w’uwo mubyeyi, yavuze ko atigeze yifuza ko nyirakuru yafungwa.Yagize ati “Nyogokuru wanjye yakatiwe igihano cyo gufungwa kuko yankubise urukambambili akanambuza gusohoka mu nzu. Sinigeze nshaka ko byamera bitya, kuko nta kirego namutangiye, ariko polisi yari yamaze kugitanga”.