Nyuma y’uko umukino wahuzaga Mukura Vs na Rayon Sport wasubitswe bitewe n’uko amatara acanira Stade Mpuzamahanga ya Huye yanze kwaka umusifuzi yahisemo ko umukino usubikwa umaze iminota 27 yonyine mu gihe n’ubundi wari wanatangiye utinze kubera ibyo bibazo. Ndetse benshi bavugaga ko ikipe ya Mukura yagombaga guterwa mpaga kuko ari yo yahisemo ko umukino ukunwa nijoro ndetse n’amategeko akaba ari cyo ateganya ku ikipe yakiriye umukino itabashije kubahiriza ibikenerwa ku kibuga.
Amakuru mashya ni uko uyu mukino ugomba gusubirwamo nk’uko FERWAFA yabyemeje mu ibaruwa yandikiwe amakipe yombi Mukura na Rayon Sport isobanura ko ishingiye ku mpavu zitandukanye umukino ugomba gusubirwamo
Komisiyo ishingiye, kuri raporo ya Komiseri w’umukino bwana Louis HAKIZIMANA igaragaza ko we n’abandi bayobozi b’umukino bavuye ku kibuga 19:04′ abashinzwe ibya tekiniki bakiri gushakisha impamvu yateye kuzima kw’amatara.
Igashingira ku ibaruwa ya Mukura VS yari yakiriye umukino yandikiye FERWAFA yisobanura ku byabaye aho bagaragaje ko bari bakoze ibisabwa byose kugira ngo umukino ube by’umwihariko kugura amavuta ya “Generator” itanga urumuri muri stade nk’uko bisanzwe bikorwa bafatanyije n’abashinzwe stade (MINISPORTS). Ibi kandi bikaba byarashimangiwe na raporo yakozwe n’abashinzwe iby’amashanyarazi bagejeje k’ Umuyobozi w’akarere ka Huye aho igaragaza ko icyo kibazo kitatewe n’ubuke bw’amavuta ya “generator” Mukura VS yatanze ahubwo ari “short circuit/court circuit”.
Ishingiye kuri raporo ya Sosiyete itunganya ikanatanga Serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) yo ku wa 16/4/2025 bashyikirije FERWAFA bemeza ibikubiye muri raporo yavuzwe haruguru ku bijyanye no kuba kuzima kw’amatara kwaratewe na “court circuit/short circuit” nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’iyo raporo mu rurimi rw’lcyongereza:” The power failure at Huye Stadium during the Peace Cup match was primarily caused by a severe internal short circuit within one of the floodlight poles. This fault resulted in a system-wide outage that rendered both the grid and generator power supplies non-functional during the event. From an engineering standpoint, such short circuits-though unfortunate-are technically Inevitable. Despite routine preventive measures”.
Komisiyo kandi ishingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23/10/2020 mu ngingo yayo ya 38 igika cya 5 iteganya uko bigenda iyo umukino uhagaze kubera Impamvu zigoye kwigobotora cyangwa imbogamizi zitunguranye ziturutse hanze y’ubushake bw’umuntu “cas de force majeure”.
Komisiyo y’Amarushanwa isanga ikibazo cyateye kuzima kw’amatara ari impamvu yihariye kandi itunguranye, izwi nka “cas de force majeure” Nk’uko byemejwe na raporo zo mu rwego rwa tekiniki, by’umwihariko raporo ya EUCL yagaragaje ko ikibazo cyaturutse kuri “short circuit” ikomeye, itashoboraga kwirindwa n’abateguye umukino aho bigaragara ko nta burangare ikipe yakiriye umukino (MUKURA VS) yagize cyangwa hari icyo yagombaga gukora kugira ngo ibyo bitaba itakoze.
Bityo, umukino wavuzwe haruguru uzasubukurwa ukinwe uhereye ku munota warugezeho tariki 22/4/2025 kuri Stade Huye 15h00′ nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38 mu gika cya 5 cy’amategeko yavuzwe haruguru.
Ferwafa yaboneyeho kandi gusaba amakipe yombi gukomeza kugaragaza ubufatanye no kwitwara neza, nk’uko byagaragaye mbere y’icyo kibazo.

