Kuri ubu umwuka mubi urakomeje hagati y’ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro za Wazalendo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu turere twa Uvira na Fizi, nyuma y’aho impande zombi zinaniwe kumvikana ku mikorere y’urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23.
Ku itariki ya 7 Mata 2025, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Uvira, aho yakiriwe n’abarwanyi ba Wazalendo. Muri uwo muhango, bamwe mu bayobozi ba Wazalendo bagaragaje ko ingabo z’u Burundi zibabuza kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, nubwo baba babonye amahirwe yo kuzitsinda. Umwe mu bayobozi ba Wazalendo
Yagize ati: “Buri uko turi hafi yo gutsindira umwanzi muri Kamanyola, Abarundi bahora batubwira bati ‘Oya’, ntabwo mwemerewe guterera umwanzi hano.”
Abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bafite ibibazo bikomeye birimo kubura intwaro, amasasu n’ibiryo, bigatuma batabasha kurwana neza. Bavuga ko bigoye kugaburira abarwanyi barenga 6000, kandi ko batizeye ubufasha bw’ingabo za RDC cyangwa iz’u Burundi. Ibi bibazo byatumye basaba Perezida Félix Tshisekedi kubafasha mu buryo bwihuse.
Umwuka mubi hagati y’ingabo z’u Burundi na Wazalendo ushobora gukomeza gutuma urugamba rwo kurwanya M23 rugorana, kandi bikaba byongera ibyago by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ibiganiro bihuriweho n’impande zose kugira ngo habeho imikoranire myiza hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta.