Benshi mu basore bashakisha urukundo rw’ukuri, ariko kugira ngo ubone uwo muzabana neza, hari ibintu by’ingenzi byo kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo gukundana n’umukobwa. Nubwo kubona umukobwa w’ukuri bishobora kubabera imbogamizi, hari imyitwarire imwe n’imwe igaragaza ko umukobwa ashobora kutaba uwo kuba umuntu w’ibanze mu buzima bwawe.
Dore ibyiciro by’abakobwa abasore bagirwa inama yo kwirinda, kugira ngo birinde kubangamirwa mu mibanire yabo, kwangirika k’umutima cyangwa gutakaza igihe n’imbaraga z’inyuma y’ubushuti.
1. Umukobwa unenga buri kintu
Uyu ni umukobwa uhora abona ibintu bibi, akajya avuga ko nta kintu cyiza wakora cyangwa ugakora, kandi bitamushimisha. Buri gihe abona ibitagenda neza kandi ntashimira ibyiza ugerageza kugeraho. Iyi myitwarire ishobora gutera umunabi mu mutima wawe, ikaguhungabanya, kandi igatuma umubano wawe nawe uba mubi.
2. Ukunda amafaranga kurusha urukundo
Iyo umukobwa ashyira imbere amafaranga kurusha urukundo, kandi atabasha kubona ibyiza by’ubuzima bisanzwe bitagomba kuba byerekeye amafaranga, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ashaka kubaho mu buzima, ariko atagira urukundo rw’ukuri. Iyo amafaranga arangiye, n’urukundo ruragenda. Umukobwa muzima ni uwitangira urukundo kandi ashyira umubano imbere atagendeye ku by’inyungu gusa.
3. Utakwemera kugira umwanya wawe
Ni wa mukobwa ushaka ko muhora muvugana, ko mutandukana igihe gito bikaba ikibazo. Uwo ntazubaka umubano ufite ubwisanzure n’ubwubahane.
4. Ushyira imbere inyungu ze gusa
Umukobwa wihatira kugukoresha nk’umutungo, ashaka gusa ko umufasha mu byo akeneye, ariko atabona igikorwa cyawe nk’icy’urukundo cyangwa cyo kugufasha nawe. Urukundo nyakuri rugomba kugendera ku kigero cyo gufashanya hagati y’abakundana, si ugukoresha undi muntu ku nyungu bwite.
5. Utagira inshuti
Iyo umukobwa atagira inshuti cyangwa atabona neza n’abandi bantu, ni ikimenyetso ko afite ikibazo mu mibanire n’abandi. Umuntu ufite urukundo n’ubushuti yereka abandi, akamenya gucunga neza imibanire ye. Ibi bishobora kugaragaza ko umukobwa afite ikibazo mu mikorere ye cyangwa mu mibanire y’abantu. Ntukagire icyo witega ku muntu utagaragaza neza uwo ari we ku bandi.
6. Ukunda ibanga rikabije
Iyo umukobwa ahora aguhisha ibintu cyangwa akabeshya, byerekana ko atakwizera cyangwa afite ibindi byihishe inyuma y’urukundo. Iyo umuntu ashyira imbere ikinyoma n’ibanga rikabije, nta mwanya ahaye ukwizerana n’ubunyangamugayo. Mu rukundo, gukorera ku kuri no kubaka umubano wizewe ni ingenzi mu kwirinda ibibazo.
7. Umukobwa usuzugura abandi
Nta muntu ushobora kubaka urukundo mu gihe yisanisha n’abantu mu buryo bwo kunenga abandi cyangwa kubasuzugura. Iyo umukobwa akuvugisha nabi cyangwa akakubwira amagambo y’agasuzufuro, ukaba utagira igitinyiro imbere ye, ni ikimenyetso cy’uko atashobora kubaka urukundo rukomeye rufite ishingiro ry’ubwubahane. Ibi bisobanura ko urukundo rwanyu rudashobora gukura.
8. Umusinzi cyangwa ukunda kujya mu kabari
Iyo umukobwa afite imico y’ubusinzi cyangwa akunda kujya mu kabari kenshi, ibyo bishobora kugaragaza ko afite ikibazo mu myitwarire ye y’ubuzima. Ayo mafaranga akoresha mu myidagaduro cyangwa ibinyobwa bya alukoro ntashobora kugufasha kubaka urugo rwiza. Iyi niyo mpamvu abakobwa bafite iyo mico bamenyereweho kutagira gahunda y’umubano ikomeye cyangwa ikozwe ku nshingano.
Isomo rikomeye: Urukundo rw’ukuri ruba rwubakiye ku ntekerezo nyinshi, kurushaho kugendana neza, no kwiyemeza kubaka umubano w’ukuri. Urukundo rwiza ntirushingira gusa ku isura cyangwa ku mafaranga, ahubwo rugomba kuba rwubakiye ku gukundana by’ukuri, kwizerana no gufashanya.
Ni ngombwa kwibuka ko buri musore ushaka urukundo rw’ukuri agomba no kuba afite indangagaciro nziza, akagira umwete mu kubaka umubano wubakiye ku rukundo n’ibyiza by’ubuzima. Ntiwibagirwe ko urukundo nyakuri n’icyizere mu bundi buryo bitanga umwanya w’ibyiza n’ubushobozi bwo kugerageza kubaho mu munyenga w’urukundo.