Leta y’u Rwanda yemeye ko ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu mujyi wa Goma no mu gace ka Mubambiro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zinyura ku butaka bwayo mu gihe zizaba zigiye gutaha.
Izi ngabo za SADC zageze muri RDC mu Ukuboza 2023 mu butumwa bwiswe SAMIDRC, bwo gufasha ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu guhangana n’inyeshyamba za M23 zari zimaze kugaba ibitero bikomeye no kwigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’igihe gito zigeze ku rugamba, ingabo za SADC zisanze mu bihe bikomeye ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ryatsindwaga na M23, maze izo ngabo zigoterwa mu mujyi wa Goma na Mubambiro kuva mu mpera za Mutarama 2025. M23 yaje gusaba izi ngabo kuva mu mujyi wa Goma vuba na bwangu, izishinja kugira uruhare mu bitero byagabwe ku nyeshyamba ku wa 11 Mata 2025.
Kuri ubu, ubwo SADC yamaze gusesa burundu ubutumwa ziriya ngabo zari zarimo, ikibazo cyari gisigaye kwari ukumenya inzira zizanyuramo ziva muri Congo zitaha. Gusa, kubera ko ikibuga cy’indege cya Goma cyangiritse, byabaye ngombwa gushaka indi nzira y’ubutaka. Aha ni ho Leta y’u Rwanda yinjiye mu biganiro na SADC, maze yemera ko izi ngabo zinyura ku butaka bwarwo mu gihe zizaba ziri mu rugendo rwo gusubira iwabo.
Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, abadipolomate batatu bafite amakuru yizewe kuri ibi biganiro bemeje ko u Rwanda rwemeye gutanga uburenganzira bwo kunyura ku butaka bwarwo. Andi masoko abiri y’ibitangazamakuru byifashishijwe na Reuters yavuze ko intwaro z’izi ngabo zizafatirwa ubwo zizaba ziri mu rugendo ziva muri RDC, mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’umutekano. Izo ntwaro zizazisubizwa nyuma yo kuva ku butaka bw’u Rwanda.
Icyemezo cyafashwe n’u Rwanda kirashimangira uruhare rwacyo mu gukemura ibibazo byo mu karere no gutanga umusanzu mu kurangiza ibikorwa by’intambara. Ubu hasigaye gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, mu gihe ibihugu bya SADC bikomeza gahunda yo gucyura abasirikare babyo mu mahoro.