Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ryazo zimaze kugaba igitero gikomeye mu gace ka Nyangenzi, ahaherutse kwigarurirwa n’umutwe wa M23.
Iki gitero cyatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, ahagana saa kumi n’imwe (17h00) ku isaha ya Bukavu na Minembwe.
Ayo makuru yemezwa n’abaturage batuye hafi ya Kaziba, mu karere ka Walungu, aho abasirikare ba Leta benshi babonetse binjira mu modoka nini z’intambara ndetse n’abandi bagenda n’amaguru berekeza mu majyepfo y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bagana i Nyangenzi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Indi modoka y’ifuso yuzuye abasirikare iragiye yerekeza i Nyangenzi. Igiye aka kanya. Ni igitero igiye kugabayo.”
Ni igitero kije gikurikiye andi makuru yavugaga ko mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, muri Kaziba hari gukusanyirizwa abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta, bamwe baturutse i Uvira, abandi baturutse mu bindi bice bifatanyije na FARDC (ingabo za Leta ya Congo). Abo basirikare bagiye bakoresha imodoka, abandi bagenda n’amaguru, kandi ngo bagabanyijwe mu byiciro bitandukanye bigaragaza ko igitero cyateguwe kinyamwuga.
Kugeza ubu, amakuru atangwa n’abanzi n’inshuti b’uru rugamba yemeza ko M23 ari yo igenzura agace ka Nyangenzi, nyuma yo kugafata mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2025. Guhera icyo gihe, ihuriro ry’ingabo za Leta ryakomeje kugaba ibitero byo kugerageza kugasubirana, ariko zikomeje kunanirwa kukigarurira.
Amakuru mashya avuga kandi ko M23 nayo iherutse kongera kohereza abarwanyi benshi i Nyangenzi, bikekwa ko baturutse i Bukavu ndetse n’i Goma, mu rwego rwo gutegura uburyo bwo kwirwanaho no kurinda ibitero bishya.
Ibi byose bibaye mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje kuba indiri y’imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’andi mashyirahamwe y’imitwe yitwara gisirikare. Umutekano muri aka gace uragenda urushaho kuzamba, ndetse abaturage batuye hafi y’ahabera imirwano bakomeje guhunga.
Turakomeza gukurikirana amakuru kuri uru rugamba ndetse n’ingaruka rufite ku mutekano w’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.