Mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika nibwo Vatikani yatangaje Urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi,
Papa Farancis.
Amazina ye nyakuri ni Jorge Mario Bergoglio yavukiye i Buenos Aires muri Argentine, Jorge Mario Bergoglio ni umwe mu bana batanu ba Mario Bergoglio wakoraga inzira za gari ya moshi umugore we akaba Regina Maria Sivori.
Jorge Mario yize ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) mbere yo kwinjira mu iseminari ya Villa Devoto muri Argentina. Ayisohotsemo aza kujya muri kaminuza yiga ibya Filozofiya mu 1963 Iwabo Buenos Aires.
Asoje amasomo yabaye umwarimu igihe kinini, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’indimi, na Filozofiya muri kaminuza y’Abayezuwiti i Salvador kuva mu 1967 kugeza mu 1970.
Yabaye umupadiri ku itariki ya 13 Ukuboza 1969 abuhabwa na Musenyeri Ramón José Castellano. Nyuma y’aho yakomeje amashuri mu bijyanye na Filozofiya na Tewologiya
Kuva 1971 kugera 1972 yakoze imirimo itandukanye muri Espagne; Mu 1980 yabaye umuyobozi wa kaminuza yigishaga Filozofiya na Tewologiya muri kaminuza ya San Miguel, akaba na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi.
Mu 1986 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu Budage mu bijyanye na filozofiya na tewologiya.
Ku itariki ya 20 Gicurasi 1992, yungirije Musenyeri muri Diyoseze ya Buenos Aires kugeza mu 1997 ubwo yagirwaga Musenyeri wuzuye ku itariki ya 3 Kamena uwo mwaka nyuma y’urupfu rw’umushumba wayo.
Tariki ya 21 Gashyantare 2001 yatorewe kuba Karidinali ashyizweho na Papa Yohani Pawulo II.
Mu matora ya Papa yabaye mu mwaka wa 2005, Jorge Mario yakurikiye Papa Benedigito wa 16 watowe icyo gihe mu kugira majwi menshi, aho ku nshuro ya kane y’ayo matora Papa Benedigito wa 16 wari karidinali Ratzinger yagize amajwi 84, Jorge Mario amukurikira afite 26.
Yatorewe kuba papa tariki ya 13, Werurwe 2012 nyuma y’amatora yabaye inshuro eshanu, ahitamo gufata izina ry’ubupapa “Fransisiko wa mbere” afatiye ku izina rya Fransisiko wa Asizi wicishaga bugufi agendeye ku ivanjiri akanafasha abakene mu buryo budasanzwe.
Asimbura Papa Benegigto wa 16 weguye ku mpavuze bwite ku muri uwo mwaka.
Agitorwa papa Fransis yagendeye ku mahame aranga idini Gaturika, ntiyemeraga igikorwa cyo guhuhura umuntu ubabara cyane, ntiyemera ko Abapadiri bashaka abagore, ndetse ntanashyigikiye kubana hagati y’abahuje ibitsina ku buryo yanabirwanyije kenshi mu gihugu avukamo.
Gusa mu minsi yashize Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu byaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana, bityo abapadiri bashobora guha umugisha abo babana bahuje ibitsina
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Francis yajyanwe mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’ nk’uko Vatican yari yabitangaje.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa yitabye Imana “yasubiye mu ngoro ya Data”. Dr. Andrea Arcangeli Umuyobozi mu Biro bishinzwe Ubuzima n’Isuku muri Leta y’Umujyi wa Vatican, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Taliki 21 Mata 2025, nyuma y’isuzuma ryizewe ryakozwe yemeje ko icyahitanye Papa Francis ari indwatra ya (Stroke) nyuma ajya muri koma, ndetse umutima urahagarara wo n’amaraso.
Mu bikubiye muri izi raporo z’abaganga hagarargaramo ko, Papa yari asanzwe arwara indwara z’ubuhumekero, umuvuduko w’amaraso ndetse na diabete yo ku rwego rwa I
Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya, urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.
Imyaka ishize y’ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero. Ku wa 14 Gashyantare, Papa Francis yashyizwe mu bitaro ndetse bigeze ku wa 22 Gashyantare, ibiro bye bitangaza ko akomeje kuremba cyane ko yanashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka.
Ku munsi wakurikiyeho, abaganga batangaje ko impyiko ze zifite ikibazo. Muri iyo minsi, abakirisitu gatolika bo ku Isi cyane cyane ababa mu Butaliyani batangiye guteranira ku Ngoro ya Mutagatifu Petero bamusabira kugira ngo akire.
Hari bamwe banagiye mu bitaro yari arwariyemo i Roma, bamushyiriye indabo n’ibindi. Icyo gihe yamaze mu bitaro ukwezi, abaganga bamwitaho. Ijwi rye ryongeye kumvikana bwa mbere kuwa 6 Werurwe, ubwo hajyaga hanze amajwi ye ashimira abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe. Ati “Turi kumwe”.
Iminsi 38 yamaze mu bitaro yarangiranye n’itariki ya 23 Werurwe ubwo yagaragaraga mu ruhame aseka ndetse anasuhuza abakirisitu bari bateraniye hafi y’aho yari ari ku ngazi y’ahitwa Gemelli.
Yavuye i Roma icyo gihe asubira i Vatican kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga cyane ko yari yasabwe gufata ikiruhuko cy’amezi abiri.
Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’urupfu rwe, yasuhuje abakirisitu mu misa ya Pasika, ndetse ahura na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.
Yari papa wa 266, yafashe izina rya Faransisiko (Francis), abaye papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abayezuwiti, n’uwa mbere uturutse ku mugabane wa Amerika, na papa wa mbere udakomoka ku mugabane w’i Burayi kuva mu kinyejana cya munani.
Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, hazabaho inama y’abepiskopi batoranyijwe kugira ngo hatorwe Papa mushya.
Iyi nama bivugwa ko izaba hagati ya 6 na 11 Gicurasi 2025, ikazabera muri Chapelle Sixtine i Roma, nk’uko amategeko ya kiliziya abiteganya.
Ni ubwa mbere mu mateka Umunyarwanda azagaragara mu batora Papa ndetse nawe afite amahirwe yo kuba mu batorwa
Ni Cardinal Antoine Kambanda azatora Papa mushya kuko aba-Cardinal babyemerewe ari abari munsi y’imyaka 80 mu gihe afite imyaka 67 y’amavuko.