Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA, tariki ya 22 Werurwe 2025 yagaritse Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, umwaka umwe mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera uburiganya bwo gushaka kugena uko umukino urangira.
Ni umukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports tariki 15 Werurwe 2025, nyuma y’umukino hari amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga maze Migi yumvikana asaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha akazamuhemba kuzamujyana muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino utaha aho azaba umutoza.
Byatumye Migi n’uyu mukinnyi wa Musanze FC bahamagazwa na Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA tariki ya 22 Werurwe 2025 nubwo mbere yo kwitaba iyi Komisiyo, Migi mu ibaruwa yandikiye Ikipe ya Muhazi United abereye Umutoza Wungirije, yavuze ko ibi byari igerageza yakoraga ku mukinnyi bitari ukumusaba kwitsindisha.
FERWAFA ubwo yakoraga iperereza yatumyeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, Umutoza Wungirije, Imurora Japhet Drogba n’umukinnyi wayo Batte Sheif. Maze bittaba iyi komisiyo kuwa 6 Mata 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko umwanzuro iyi Komisiyo y’Imyitwarire yafashe, uvuga ko Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ahanishijwe guhagarikwa mu bikorwa byose birebana n’umupira w’amaguru ndetse agacibwa bibuga by’umupira byose byo mu Rwanda mu gihe cy’umwaka hanyuma akishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda kuva igihe iki cyemezo gitangajwe
Iyi komisiyo yongeyeho kandi ko “utanyuzwe n’iki cyemezo ko afite uburenganzira bwo kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) nyuma y’iki cyemezo.