Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Jose Chameleon, yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi kubera uburwayi amaranye iminsi ndetse yiyemeje gukomeza umuziki.
Abitangaje nyuma yaho avuye mu Btaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze igihe arwaye indwara yo mu nda yatewe no kunywa inzoga nyinshi n’itabi.Kuwa 12 Mata 2025 nibwo Chameleone n’umuvandimwe we Weasel basesekaye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, bakirwa n’imbaga y’abakunzi b’aba bahanzi bakomoka mu muryango wa Mayanja uzwi cyane muri Uganda.
Aba bombi bari bavuye muri Amerika aho Weasel yari amaze amezi ane arwarije mukuru we Jose Chameleone, guhera mu Ukuboza umwaka ushize.
Yari yafashwe n’indwara yangije inyama ze zo mu nda aho bivugwa ko byatewe n’ubwinshi bw’inzoga anywa.Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Jose Chameleone yavuze ko nyuma yo kumara igihe kinini afite imyitwarire itari myiza kuri ubu yahindutse.Yagize ati “ Namaze igihe kinini nywa itabi ariko kugira ngo ncungure ubuzima bwange, nabishyize ku ruhande.
Sinzongera kunywa itabi, sinzongera kunywa inzoga. “Uyu muhanzi avuga ko ari nk’amahirwe ya kabiri yahawe ari nayo mpamvu agomba kubishyira hasi.Uyu muhanzi yabajijwe impamvu aheruka gushima Imana, niba yaba ari umukirisitu maze agira ati “ Ndi umwizera kandi mbere yuko abaganga bagira icyo bakora, Imana niyo yabanje kwikorera umurimo. Imana niyo ya mbere ubundi abaganga babona gukora akazi kabo. Nagombaga gusenga Imana kandi nkanasengera abandi bari mu Bitaro.”Uyu muhanzi yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Aline Medical Hospital Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Amerika, aho yari yajyanywe nyuma yo kuzahazwa n’uburwayi.