Olivier Nduhungirehe yashimiye ubufatanye buri kurangwa hagati ya M23 na Leta ya DRC mukugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC
Nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Iri tangazo ryasohowe mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2025, rikaba rishimangira icyifuzo cy’impande zombi cyo kurema umwuka mwiza wo gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko ibiganiro biri gukomeza bizibanda ku mpamvu shingiro y’iyi ntambara n’uburyo burambye bwo kuyihagarika burundu.
Mu bihe byashize, AFC/M23 yakunze gutangaza yonyine ko ihagaritse imirwano mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’ibihugu byo mu karere, ariko bikarangira nta gihindutse kuko ingabo za leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo bakomezaga kuyigabaho ibitero.
Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe yatewe, avuga ko kwemezwa n’impande zombi kw’iri tangazo ari ikimenyetso cy’ubwumvikane n’icyizere kiri hagati yazo.
Yagize ati: “Iri tangazo rihuriweho rya Leta ya RDC na AFC/M23, rishyigikiwe na Qatar, ni intambwe ikomeye, iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku cyizere impande zombi zagaragaje.”
Imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC, ikomeje gushyigikira inzira z’amahoro, mu rwego rwo gutuma uburasirazuba bwa RDC n’akarere kose kava mu bibazo by’intambara.
Minisitiri Nduhungirehe yasoje ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu gushaka amahoro arambye mu karere.