Leta ya Bénin yatangaje ko abasirikare 54 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bakekwaho kuba intagondwa zigendera ku matwara akaze ya kisilamu, cyabereye mu Majyaruguru y’iki Gihugu tariki ya 17 Mata 2025, hafi ya Parike y’Igihugu.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya France 24, umutwe wa GSIM (Groupe de Soutien à l’Islam et aux Musulmans), ushamikiye kuri Al Qaeda, ni wo wigambye icyo gitero. Uwo mutwe wavuze ko abasirikare 70 ari bo bishwe, ariko guverinoma ya Bénin yemeje ko abaguye muri icyo gitero ari 54.
Umuvugizi wa guverinoma ya Bénin, Wilfried Léandre Houngbedji, yatangaje ku wa 23 Mata ko igitero cyabereye muri Parike ya W cyahitanye abasirikare benshi, nubwo atari 70 nk’uko byatangajwe n’uwo mutwe w’iterabwoba.
Iki ni cyo gitero cya mbere gitwaye ubuzima bw’abantu benshi kuva ibikorwa by’iterabwoba byatangira kwibasira Amajyaruguru ya Bénin.
Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo, Guverinoma ya Bénin yohereje abasirikare bagera ku 3,000 mu Majyaruguru mu mwaka wa 2022 kugira ngo barinde imbibi z’igihugu. Nyuma yaho, hiyongereyeho abandi 5,000, mu rwego rwo gukaza umutekano.
Nubwo hari izo ngamba zafashwe, ikibazo cy’umutekano kiracyari ingorabahizi. Mu kwezi kwa Mutarama 2025, abandi basirikare 28 ba Bénin na bo biciwe mu kindi gitero cyagabwe n’uwo mutwe wa GSIM, hafi y’umupaka uhuza Bénin, Niger na Burkina Faso.
Iki gitero gishyira igitutu ku butegetsi bwa Bénin, ndetse kigaragaza urugamba rukomeye igihugu gifite mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu karere ka Sahel no mu bihugu bituranye.