Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe abagabo bane barimo umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakekwaho kwinjiza no gukwirakwiza mu gihugu amafaranga y’amiganano. Bafatiwe mu gikorwa cyihariye cyakozwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Murambi, ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025.
Aba bagabo bafatiwe mu cyuho bafite amadolari y’Amerika y’amiganano angana na 4000 hamwe n’ibikoresho byifashishwa mu kuyacapa, birimo impapuro 850 ndetse n’ifu y’umukara (poudre) ikoreshwa mu kuyahimba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Karekezi Twizere, yemeje aya makuru mu kiganiro yahaye itangazamakuru. Yavuze ko aba bagabo bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ni byo koko abantu bane barimo umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashwe bafite amafaranga y’amahimbano ndetse n’ibikoresho bifashishwa mu kuyakora. Ibi byakozwe n’ishami rishinzwe kurwanya magendu, rishingiye ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.”
SP Karekezi yashimye uruhare abaturage bagira mu gutanga amakuru afasha mu kuburizamo ibyaha bitandukanye, anasaba ko ubufatanye nk’ubwo bukomeza kugira ngo ibyaha nk’ibi bicike burundu.
Yagize ati: “Dushimira abaturage batanga amakuru ku gihe kuko bifasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha hakiri kare. Turasaba n’abandi bose kugira uruhare mu gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa by’uburiganya, cyane cyane ibijyanye no gucuruza cyangwa gukora amafaranga y’amiganano, kuko ibyo bikorwa bibangamira ubukungu bw’igihugu.”
Yakomeje asaba abashukwa n’abakora bene ibi byaha kubireka kuko ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, kikagira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.
Aba bagabo uko ari bane, bamaze gufatwa, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku cyicaro cya sitasiyo ya Gisenyi, aho iperereza ririmo gukomeza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bafatanyije muri ubwo bugizi bwa nabi.
Hashingiwe ku Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 269, umuntu wese wigana, uhindura, cyangwa ukora amafaranga y’inoti cyangwa ibiceri akoreshwa mu gihugu cyangwa mu mahanga, cyangwa ugakwirakwiza ayo mafaranga azi ko atari ay’ukuri, aba akoze icyaha.
Iyo urukiko rumuhamije ibyo byaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5)arikokitarenze imyaka irindwi (7). Ariko iyo icyaha gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi (10), hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7,000,000 Frw)arikoatarenze miliyoni icumi (10,000,000 Frw).