Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko binatera impungenge umuryango n’abaturanyi.
Glorious Betonde, utuye mu Murenge wa Sheema Central, mu mujyi wa Sheema, yabyaye abahungu batanu n’umukobwa umwe abazwe. Abo bana bavutse, batagejeje igihe cy’amezi icyenda, kuko bavutse bafite amezi arindwi, bavukira mu ivuriro rya Neo Care Fertility Centre riherereye mu mujyi wa Mbarara.
Kubera ko bavutse igihe kitaragera, abo bana bakeneye ubuvuzi bwihariye. Bahise bajyanwa mu cyumba cy’abana barembye (ICU) muri Holy Innocents Children’s Hospital iherereye Nyamitanga, mu mujyi wa Mbarara, aho abaganga bari kubakurikirana by’umwihariko, kugira ngo bakure neza kandi babashe kubaho.
Dr. Mike Kyewalyanga, umuganga wita ku bana muri iryo vuriro, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bafashe abo bana, nubwo hari imbogamizi bashobora guhura na zo.
Yagize ati: “Kubaha ibibatunga no kubafasha guhumeka bishobora kuba ikibazo, ariko twigeze kugira abandi bana bameze gutya mbere.”
Glorious yavuze ko kandi gutwita kwe kwari kugoye cyane. Yagize ati: “Mfite amezi atatu, bambwiye ko nshobora kubura abo bana. Nageze ku mezi arindwi ntakigenda. Abaganga bagombaga kwihutira kumbyaza kuko nyababyeyi yanjye yari hafi guturika.”
Nubwo byari bigoye, Glorious yuzuye ko afite ibyishimo kandi ko iki ari igitangaza cyabaye. Iyi ni inshuro ya kabiri abyaye
Yagize ati: “Ndashima Imana. Numva mpeshejwe umugisha,” nubwo yemeje ko afite impungenge zo kuzabitaho bose uko ari batandatu mu gihe ubukungu bwa Uganda bukomeje kwifata nabi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Sheema Central, Moses Bansigaraho Bishweko, na we yagaragaje ibyishimo bye kandi ashimira Glorious ku bushobozi n’imbaraga yagaragaje. Yavuze ko kubyara abana batandatu ari ikintu.
Nubwo iyi nkuru ishimishije, inagaragaza ibibazo byinshi imiryango myinshi yo muri Uganda ihura na byo cyane cyane mu bijyanye no kubona serivisi z’ubuvuzi no kurera abana mu buzima bw’ubukungu bwifashe nabi.