Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko imisozi ihanamiye i santire ya Kaziba yafashwe n’umutwe wa M23, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage b’ako gace babarizwa muri Walungu, ihuriro ry’ingabo za Congo, rizwi nka Wazalendo, rinashamikiyeho ingabo z’igihugu FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’inyeshyamba za FDLR, ryahungiye muri santire ya Kaziba nyuma yo gutsindwa bikomeye n’abarwanyi ba M23.
Abaturage bahamya ko iyi mirwano yatumye ihuriro ry’izo ngabo risiga imisozi ya Mulambi, Mushyenyi n’indi yose ihanamiye Kaziba, yose ijya mu maboko ya M23.
Imirwano ikaze yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ahagana ku gicamunsi, aho hagiye humvikana amasasu menshi, harimo imbunda ziremereye n’izoroheje. Abaturage bavuga ko imirwano yabaye myinshi kandi ikaze cyane, bikaba byaratumye benshi bahungira mu bice byegereye Kaziba cyangwa se bajya ahitaruye kugira ngo barokoke ingaruka z’iyo ntambara.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Turi kubona ihuriro ry’ingabo za Congo riri guhunga risubira muri centre ya Kaziba. N’ubwo ntacyo batubwira, uko tubabona biragaragara ko bahuye n’akaga gakomeye.”
Yakomeje agira ati: “Intambara yatangiye ku wa Gatatu, kugeza n’ubu ntirarangira. Umutwe wa M23 ukomeje gusunika ihuriro ry’ingabo za Leta, ubu bari kwegereza santire ya Kaziba. Imisozi yose ihanamiye Kaziba yarafashwe.”
Abaturage banagaragaje ko muri santire ya Kaziba hagiye huzura ingabo zavuye ku misozi, ari abahungaga ndetse n’abandi boherejwe baturutse mu bice bikigenzurwa n’igisirikare cya Congo, cyane cyane bavuye mu duce twa Uvira n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ifatwa ry’iyi misozi ihanamiye Kaziba rije ryiyongera ku bice bivugwa ko biherutse kwigarurirwa na M23 muri teritwari ya Walungu, birimo agace ka Luciga, Katope, ndetse n’imisozi ya Nangando na Ngali.
Kugeza ubu imirwano iracyakomeje hagati y’uruhande rwa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo, cyane cyane mu bice bitandukanye bya teritware ya Walungu, aho amakuru avuga ko hashobora gukomeza kumvwa urusaku rw’amasasu ndetse n’izamuka ry’ingaruka ku baturage bahatuye.