Hashize iminsi itanu hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya DRC na M23 ariko ubu biravugwa ko imirwano hagati y’abahanganye ku rugamba yubuye ibishobora gutuma ibintu bisuba irudubi
Nyuma y’uko impande z’amasezerano yari yahujwe na Qatar zasohoye itangazo ryemewe na bose, ryasabaga ishyirwaho ry’agahenge nk’intambwe yo kugera ku mahoro arambye, intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kwanga gucogora.
Amakuru ava mu gace ka Minembwe avuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje imirwano ikomeye barwana n’inyeshyamba za Wazalendo ndetse n’ingabo za leta ya DRC. Si M23 gusa iri muri uru rugamba, kuko n’umutwe wa Twirwaneho-Gumino uri mu mirwano ikaze.
Mu tundi turere, intambara ikomeye iri kubera i Kiziba mu karere ka Walungu. Byongeye, muri DRC haravugwa n’undi mutwe witwa “Android” ukomeje kwigaragaza muri ibi bikorwa bya gisirikare.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, imirwano yongeye gukara cyane ahitwa Irhambi-Katana, aho M23 yashimangiye ibirindiro byayo mu bice birimo Kabare, Kalehe, Kibati na Walikale.
Ahandi haturuka amakuru y’imirwano ni mu karere ka Masisi, aho indi mitwe irimo APCLS iri mu ntambara ikaze.
Nk’uko ubushakashatsi bwa Radio Okapi bubigaragaza, kubura icyizere hagati y’impande zishyamiranye ndetse no kuba nta ngabo z’amahoro zashyizwe hagati yabo, biri mu bituma imbaraga zo gushaka amahoro zidindira mu Burasirazuba bwa DRC.
Mu minsi ya shize leta ya DRC na M23 bahuriye muri Qatar aho mu byo baganiriye harimo no gushaka amahoro ndetse banasinyanya amasezerano yagombaga gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwica aya masezerano, si ibyo gusa kuko no mu minsi micye ishize u Rwanda na Congo nabo bahuriye muri USA bakemeranya ku gushaka umuti w’ikibazo cyo muri Congo bose hamwe.