Mu karere ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hamaze kumenyekana ibirindiro bine bikomeye birimo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Leta y’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR. Ibi bigo by’ingabo byashinzwe nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru aturuka ahizewe abivuga, ibi birindiro bikomeye birimo:
- Ikigo cya gisirikare cya Runingu,
- Ikigo cya Sange,
- Ikigo cya Luvungi,
- Ikindi kigo giherereye rwagati mu mujyi wa Uvira.
Nyuma yo gutsindwa mu duce twinshi twa Kivu y’Amajyepfo harimo na Bukavu, ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, na bamwe mu mitwe yitwaje intwaro ryahungiye muri Uvira, rigashinga ibi bigo bikomeye mu rwego rwo kurinda uyu mujyi kugira ngo utagwa mu maboko y’umutwe wa M23.
Amakuru yemeza ko ibi bigo bikomeje kwakira abasirikare bashya, baturutse mu bice bitandukanye birimo Bujumbura, Umurwa Mukuru w’u Burundi, ndetse n’abandi basirikare bavuye mu duce twafashwe na M23 muri Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu bakozi bakorana n’inzego zishinzwe umutekano yagize ati: “Ni benshi, n’ubu bakomeje kohereza abandi basirikare b’u Burundi n’aba FARDC mu birindiro byo muri Uvira.”
Nubwo umubare w’aba basirikare bari muri ibi bigo utaratangazwa ku mugaragaro, amakuru yizewe avuga ko bashobora kuba babarirwa mu bihumbi, ndetse ko umubare wabo ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi, mu rwego rwo gukaza umutekano no kugerageza guhagarika igitutu cya M23.
Uretse ibyo bigo bine byavuzwe, hari n’ikindi kirindiro cy’ingabo giherereye mu misozi ya Uvira, mu gace kazwi nka Ndondo mu Bijombo, nacyo kirimo abasirikare b’u Burundi hamwe n’aba FARDC.
Kongera abasirikare muri ibi bigo byabaye ngombwa nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe Kaziba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Kaziba yari isanzwe ifite ingabo nyinshi za FARDC n’iza Wazalendo, ariko zaje gutsindwa, bituma hafatwa icyemezo cyo kongera ingufu mu birindiro byo muri Uvira.
Kugeza ubu, ingabo ziri mu birindiro bya Uvira ziracyagerageza guhagarika umutwe wa M23, kugira ngo udakomeza kwigarurira ibice birimo ikibaya cya Rusizi. Amakuru aturuka mu mirwano agaragaza ko n’uyu munsi, ingabo zombi zakomeje gushyamirana mu misozi itandukanya Ikibaya cya Rusizi n’agace ka Kaziba.