Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce turindwi icyarimwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, udahuye n’amasasu menshi cyangwa imirwano ikomeye.
Amakuru atandukanye dukesha abatuye muri ibyo bice ndetse n’inzego z’umutekano, yemeza ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, abarwanyi ba M23 bafashe uduce turindwi ari two: Kasheke, Lemera, Bugamanda, Bushaku ya 1, Bushaku ya 2 na Kofi.
Utu duce twose, nk’uko byemezwa n’aya makuru, duherereye muri teritware ebyiri zegeranye cyane, ari zo Kabare na Kalehe, zombi zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero gikomeye baturutse ku muhanda wa Bukavu-Goma, berekeza muri turiya duce. Ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro zari zihasanzwe zirimo Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na FARDC, zahise zihunga rugikubita, zitabashije kurwana cyangwa kwihagararaho nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Amakuru aturukayo kandi agaragaza ko ingabo zari muri utu duce zari nke cyane, bityo zihitamo guhunga bidatinze aho guhatana n’abarwanyi ba M23 bafite imbaraga n’ubushobozi buhambaye.
Nubwo M23 yigaruriye uduce twinshi, hari agace kamwe kitwa Luhihi ko muri teritware ya Kalehe abarwanyi ba M23 batigeze binjiramo ubwo bafataga utu duce. Impamvu yabyo ni uko aka gace kari gikikijwe n’uturere tugenzurwa n’umutwe wa M23, bityo Wazalendo n’ingabo za Leta badashobora kugerayo byoroshye.
Kuri uwo munsi nyine, umutwe wa M23 wongeye kwigarurira undi mujyi ukomeye wa Kaziba, uri muri teritware ya Walungu, nayo yo muri Kivu y’Amajyepfo. Mbere yo gufata Kaziba, M23 yari yamaze kwigarurira imisozi ya Kaziba irimo uwa Murambi n’uwa Bushyenyi, imwe mu misozi iri hagati ya Nyangenzi n’umujyi wa Kaziba.
Kugeza ubu, imirwano irakomeje hagati y’impande zombi, cyane cyane mu misozi miremire ihanamye ku Kibaya cya Rusizi, ahazwi nka Plaine de la Ruzizi. Aho ni hamwe mu hateganyijwe imirwano ikomeye kuko impande zombi zikomeje gukusanya ingufu kugira ngo zigarurire cyangwa zirinde utundi duce tugihari.