Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi Hakizimana Modeste w’imyaka 45, akekwaho kwinjiza mu gihugu ibilo 37 by’urumogi avanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ifatwa rye ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryashyiraga bariyeri mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Ruhengeri.
Amakuru yizewe Polisi yabwiwe n’abaturage ni yo yatumye ifata imodoka ifite purake ya Congo CGO4379BA/01, yasanzwemo urumogi rwari rupfunyitse mu mashashi rwinjijwe mu Rwanda rwihishwe muri tableau de bord y’imodoka.
Hakizimana yemeye ko yari aruzanye mu Mujyi wa Kigali, ahamya ko yaruzaniye Mukabera Tatianna utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda. Polisi yahise ijya gufata Mukabera, imusangana ibilo 6.5 by’urumogi. Uyu mugore nawe yemeye ko Hakizimana yari amuzaniye urwo rumogi rwo gucuruza.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko Hakizimana asanzwe abikora, akaba ari inshuro ya gatanu azana urumogi akaruha Mukabera. Yagaragaje kandi ko Mukabera yigeze gufungwa imyaka irindwi kubera icyaha nk’iki. Hakizimana bivugwa ko iyo ari muri Congo akoresha amazina ya Hakiza Zikeye Omar.
Si aba gusa bafashwe, kuko tariki ya 25 Mata 2025, Polisi yari yafashe Hategekimana Ezechier w’imyaka 40, nawe atwaye urumogi ibilo 7 yaruhishe muri moteri y’imodoka ya Congo ifite purake CGO0347AB/25. Uyu nawe bivugwa ko yavanye urumogi muri Congo arucururiza i Kigali.
Aba bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Polisi yibukije ko abacuruza ibiyobyabwenge bashaka amayeri menshi yo kubihisha, ariko ko inzego zishinzwe umutekano zitazuyaza kubata muri yombi. Yasabye abishora muri ibi bikorwa kubihagarika bagashaka indi mirimo, kuko Polisi n’abaturage bafatanyije kubikumira.
Itegeko mu Rwanda ribihanira bikomeye: umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha kijyanye n’urumogi (kuruhinga, kurutunganya, kurugurisha cyangwa kurutunda) ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi yashimiye abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru no gufasha mu kurwanya ibiyobyabwenge, inabashishikariza gukomeza ubufatanye hagamijwe igihugu kizira ibiyobyabwenge.