Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe umugabo ukomoka mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinyababa, ubwo yari afite insinga z’amashanyarazi za metero 33 n’akuma ka ‘cash power’ byose byibwe ku muyoboro w’amashanyarazi.
Yafashwe ku wa 1 Gicurasi 2025, ubwo Polisi yamufataga afite insinga z’ubwoko bwa ‘copper’ zirimo izashishuwe za metero 3 ndetse n’izitarashishurwa za metero 30. Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwiba ibikoresho by’amashanyarazi, bikaba ari ibikorwa bifatwa nk’itangiza ry’ibikorwa remezo by’ingenzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ifatwa ry’uyu mugabo, anasaba abaturage kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi. Yagize ati:
“Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo kubireka burundu kuko bitazabagwa amahoro.”
Yongeyeho ko abaturage bakwiye gutanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bakeka umuntu ushobora kuba yibye ibikoresho by’amashanyarazi, ndetse bagirirwa inama yo kwirinda kugura bene ibyo bikoresho mu buryo bwa magendu.
Uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe iperereza rikomeje.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 182 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, rivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bushake ibikorwa remezo by’amashanyarazi cyangwa ibindi bifitanye isano nabyo, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.