Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Amerika ritemera.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru NBC cyatambutse kuri iki cyumweru taliki 04 gicurasi 2025,
Trump yagize ati “Nzaba ndi uwabaye perezida imyaka umunani yose, nzaba perezida wayoboye manda ebyiri.”
Trump, ufite imyaka 78, yavuze ko ibyatangajwe byose kuri iyo ngingo ari amakuru y’ibihuha yatangajwe n’itangazamakuru ry’amakuru y’ibinyoma gusa, mu gusa nk’aho anenga ibitangazamakuru bya biracitse.
Kamapani ye (The Trump Organization) iherutse gushyira ku isoko ingofero zanditseho “Trump 2028”, bituma abantu bavuga ko ashobora gushaka kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ye ya kabiri ubwo izaba irangiye irangiye muri Mutarama 2029.
Trump kandi yatangaje ko hari benshi bamusaba kwiyamamariza Manda ya Gatatu gusa we akagararaga ko n’itegeko nshinga ubwaryo ritabimwemerera.
Nyuma y’iminsi mike yizihije iminsi 100 ya mbere ya manda ye ya kabiri, Trump yagize ati: “Abantu benshi rero bifuza ko mbikora. Ni ikintu, nkurikije ubumenyi bwanjye, ntemerewe kuba nakora. Sinzi niba n’itegeko nshinga ryabinyemerera.”
Yakomeje agira ati: “Ariko iki ntabwo ari cyo nshyize imbere”,
Trump yatanze ingero z’abashobora kuba bamusimbura kandi bakuzuza inshingano zabo neza, barimo Visi-Perezida JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio.
Ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga rya Amerika rivuga ko “nta muntu ushobora gutorerwa umwanya wa Perezida inshuro zirenze ebyiri”.
